Soma ibirimo

13 GICURASI 2021
U BURUSIYA

Urukiko rwo mu Burusiya rwanze ubujurire bwa mushiki wacu Yuliya Kaganovich

Urukiko rwo mu Burusiya rwanze ubujurire bwa mushiki wacu Yuliya Kaganovich

Ku itariki ya 13 Gicurasi 2021, urukiko rwo mu Burusiya, mu gace kayoborwa n’Abayahudi, rwanze ubujurire bwa mushiki wacu Yuliya Kaganovich. Urwo rukiko rwemeje ko ibyo umushinjacyaha yari yarasabye byakubahirizwa maze amande asaga 133 000 FRW, Yuliya yari yaciwe agahindurwamo igifungo gisubitse k’imyaka ibiri n’igice. Ubu ntibizaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza.