Soma ibirimo

23 UKUBOZA 2020
U BURUSIYA

Urukiko rwo mu Burusiya rwanze ubujurire bw’umuvandimwe Khasan Kogut

Urukiko rwo mu Burusiya rwanze ubujurire bw’umuvandimwe Khasan Kogut

Ku itariki ya 23 Ukuboza 2020, urukiko rwo mu ntara ya Kemerovo rwanze ubujurire bw’umuvandimwe Khasan Kogut. Yari yarakatiwe igifungo gisubitse k’imyaka ibiri n’igice, none ubu agiye guhita agitangira. Ntazajya muri gereza.

Nubwo Khasan yababajwe n’uko kuba yarahamijwe icyaha byamusebeje, ahumurizwa no kumenya ko yakomeje kubera Yehova indahemuka kandi ko Yehova na we amwemera. Khasan n’umugore we Yekaterina n’umuhungu wabo Timofey ufite imyaka umunani, biyemeje gukomeza gukorera Yehova.

Mu ijambo Khasan yavugiye mu rukiko ku itariki ya 10 Nzeri 2020, yavuganye ubutwari ati: “Sinzareka kwizera Yehova. Kandi ndamutse ndetse kumwizera kuko mubimpatiye, naba nkoze icyaha. Ibyo mbyemera ntashidikanya. Uko byagenda kose, niyo byaba ‘urupfu cyangwa ubuzima cyangwa abamarayika cyangwa ubutegetsi cyangwa ibintu biriho ubu cyangwa ibizaza cyangwa ububasha cyangwa ubuhagarike cyangwa ubujyakuzimu cyangwa ikindi cyaremwe cyose, ntibizashobora kudutandukanya n’urukundo rw’Imana.’”—Abaroma 8:38, 39