Soma ibirimo

19 MUTARAMA 2021
U BURUSIYA

Urukiko rwo mu Burusiya rwanze ubujurire bw’umuvandimwe Sergey Ledenyov

Urukiko rwo mu Burusiya rwanze ubujurire bw’umuvandimwe Sergey Ledenyov

Ku itariki ya 19 Mutarama 2021, Urukiko rwo muri Kamchatka rwanze ubujurire bw’umuvandimwe Sergey Ledenyov. Igifungo gisubitse k’imyaka ibiri yari yarakatiwe kizakomeza. Ntibizaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza.

Mbere y’uko batangaza umwanzuro w’urukiko, Sergey yahawe umwanya wo kugira icyo abwira urukiko. Yavuganiye kwizera kwe kandi avuga ko yiyemeje gukorera Yehova. Yaravuze ati: “Ukwizera kwange ntigushingiye ku mahame y’umuryango runaka ahubwo gushingiye kuri Bibiliya. Urugero, ‘Buri nzu yose igira uyubaka, ariko uwubatse ibintu byose ni Imana,’ kandi ‘iyo Mana yitwa Yehova’ (Abaheburayo 3:4; Kuva 15:3). Nta gihano [nakatirwa] gishobora gusiba ayo magambo muri Bibiliya cyangwa mu mutima wange.”