Soma ibirimo

Yevgeniy Fedin na Sergey Loginov

2 GICURASI 2019
U BURUSIYA

Urukiko rwo mu Burusiya rwemeje ko Abahamya babiri bafungurwa

Urukiko rwo mu Burusiya rwemeje ko Abahamya babiri bafungurwa

Ku itariki ya 9 Mata 2019, urukiko rwo mu mugi wa Surgut rwemeje ko Yevgeniy Fedin na Sergey Loginov bafungurwa. Urwo rukiko ntirwemeye ubusabe bw’abayobozi b’u Burusiya, bwo kongerera igifungo abo Bahamya. Nubwo hagikorwa iperereza ku byaha abo Bahamya baregwa, bemerewe gutaha ku itariki ya 11 Mata.

Fedin na Loginov bafunzwe by’agateganyo kuva ku itariki ya 15 Gashyantare 2019, ubwo abaporisi bigabizaga ingo z’Abahamya bo mu mugi wa Surgut. Icyo gihe, bashinje ibyaha Abahamya 19. Batatu muri bo, ari bo Yevgeniy, Sergey na Artur Severinchik, bahise bafungwa by’agateganyo. Ku itariki ya 15 Werurwe, Artur we yarafunguwe.

Muri Gashyantare, igihe abaporisi bigabizaga ingo z’Abahamya, bakoreye ibikorwa by’iyicarubozo Abahamya barindwi, harimo na Loginov. Abahamya batanze ikirego mu Rukiko rw’Uburayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, cyamagana ibyo bikorwa by’akarengane. Urwo rukiko ruracyasuzuma icyo kirego.

Twiringiye ko Yehova azakomeza kumva amasengesho tuvuga, dusaba ko yaha imbaraga abavandimwe na bashiki bacu bo mu Burusiya.—Zaburi 10:17.