Soma ibirimo

Anatoliy Tokarev ari imbere y’urukiko muri Kanama 2020

23 UKWAKIRA 2020
U BURUSIYA

Urukiko rwo mu Burusiya rwemeje ko Anatoliy Tokarev acibwa amande

Urukiko rwo mu Burusiya rwemeje ko Anatoliy Tokarev acibwa amande

Ku itariki ya 23 Ukwakira 2020, urukiko rw’akarere ka Oktyabrsky muri Kirov rwemeje ko Umuhamya witwa Anatoliy Tokarev ahamwa n’icyaha kandi agacibwa amande angana na 6.000.000 z’amafaranga y’u Rwanda. Ashobora kujuririra mu gihe kitarenze iminsi icumi.

Igihe Tokarev yari ari mu rukiko yaravuze ati: “Mu gihe cy’urubanza rwange, hari abaporisi bambwiye bati: ‘Urahitamo kureka gukorera Yehova cyangwa ... guhabwa ibihano bikaze kandi bikamenyekana hose.’ . . . Nyakubahwa, kuva ngitangira kuburana, kugeza ubu, niyemeje ko ntashobora kureka gukorera Imana. . . . Nemera ko ibyo bishobora gutuma mfungwa cyangwa ngapfa nzira ko ndi Umuhamya wa Yehova. Nanone nshobora kotswa igitutu, cyangwa izina ryange rikajyaho icyasha cyo kwitwa umuntu ukora ibikorwa by’iterabwoba; Ariko nyakubahwa, sinshobora kureka gukorera Imana cyangwa ngo nkore ikintu cyatuma ntakomeza kuba inshuti yayo.”