Soma ibirimo

1 MATA 2020
U BURUSIYA

Urukiko rwo mu Burusiya rwemeje ko Igor Ivashin amara imyaka itandatu afungishijwe ijisho

Urukiko rwo mu Burusiya rwemeje ko Igor Ivashin amara imyaka itandatu afungishijwe ijisho

Ku itariki ya 1 Mata 2020, urukiko rw’intara ya Lensky muri Sakha rwemeje ko Umuhamya witwa Igor Ivashin ahamwa n’icyaha, rumuziza imyizerere ye. Nanone rwategetse ko amara imyaka itandatu afungishijwe ijisho. Nubwo ubu yasubiye mu rugo, ashobora kongera gufungwa igihe cyose yaba akoze igikorwa gifitanye isano n’idini kuko ari byo yahaniwe. Ivashin azajuririra uwo mwanzuro.