Soma ibirimo

24 UGUSHYINGO 2020
U BURUSIYA

Urukiko rwo mu Burusiya rwemeje ko Sergey Ledenyov ahabwa igifungo gisubitswe k’imyaka ibiri

Urukiko rwo mu Burusiya rwemeje ko Sergey Ledenyov ahabwa igifungo gisubitswe k’imyaka ibiri

Ku itariki ya 24 Ugushyingo 2020 urukiko rwo mu mugi wa Petropavlovsk-Kamchatskiy muri Kamchatka rwemeje ko Sergey Ledenyov ahamwa n’icyaha. Rwamukatiye igifungo k’imyaka ibiri isubitswe mu gihe k’imyaka itatu. Icyakora ubu ntibizaba ngombwa ko ashyirwa muri gereza.

Ku munsi wa nyuma w’urubanza Sergey yavuganye ubutwari maze asobanura icyo kuba Umuhamya wa Yehova bisobanura. Yaravuze ati: “Yehova si izina ry’ubwoko bw’abantu, umuryango runaka cyangwa iry’idini. Yehova ni izina bwite ry’Imana. Muri Bibiliya mu gitabo cy’umuhanuzi Yesaya, Yehova yavuze ko abagaragu be b’indahemuka ari ‘abahamya be.’ Mu ikoraniro ryabaye mu mwaka wa 1931, ayo magambo ni yo Abahamya ba Yehova bashingiyeho bafata umwanzuro wo kwitirirwa iryo zina. Iryo zina rigaragaza ko Umuhamya wa Yehova afite inshingano yo kubwira abandi ko Yehova ari Umuremyi, Umukiza, Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi no kubabwira umugambi Imana ifitiye abantu. Nge na bagenzi bange tubona ko iyo ari inshingano ihebuje.”—Yesaya 43:10.

Sergey yabwiye urukiko ati: “Nta mpamvu yagombye gutuma ngira isoni, nk’aho hari icyaha nakoze. Mfite umutimanama utanshira urubanza imbere y’Imana n’abantu.”