Soma ibirimo

Dennis Christensen ari muri gereza igihe yasurwaga n’umwavoka we muri Nzeri 2020

26 UKWAKIRA 2020
U BURUSIYA

Urukiko rwo mu Burusiya rwongeye kwanga ko Christensen afungurwa atarangije igihano

Urukiko rwo mu Burusiya rwongeye kwanga ko Christensen afungurwa atarangije igihano

Ku itariki ya 26 Ukwakira 2020, urukiko rw’akarere ka Lgov rwanze ko Dennis Christensen afungurwa atarangije igihano yari yarakatiwe. Ubu amaze imyaka irenga itatu muri gereza. Christensen ashobora kujuririra uwo mwanzuro mu gihe kitarenze iminsi icumi. Biteganyijwe ko azarangiza igifungo yakatiwe muri Gicurasi 2022, habariwemo n’igihe yamaze afunzwe by’agateganyo. Icyakora, mu kwezi gushize abayobozi ba gereza bari bavuze ko ari “imfungwa yananiranye.” Ibyo rero bishobora gutuma akomeza gufungwa na nyuma yo muri Gicurasi 2022, kuko igihe yamaze afunzwe by’agateganyo gishobora kutabarwa.

Kuva Christensen yafungwa ku itariki ya 25 Gicurasi 2017, we n’umugore we Irina, bakomeje kwihanganira ibibazo bitandukanye. Kuzirikana ko Abahamya bagenzi babo bo hirya no hino ku isi basenga babasabira, bituma bakomeza kwishima no kurangwa n’ikizere.