Soma ibirimo

1 WERURWE 2019
U BURUSIYA

Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwakiriye ikirego cy’Umuhamya wakorewe iyicarubozo mu Burusiya

Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwakiriye ikirego cy’Umuhamya wakorewe iyicarubozo mu Burusiya

Ku itariki ya 25 Gashyantare 2019, Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwakiriye ikirego cy’Umuhamya witwa Sergey Loginov, akaba ari umwe mu Bahamya barindwi bakorewe iyicarubozo n’abayobozi bo mu mugi uri mu burengerazuba bwa Siberiya witwa Surgut. Abandi Bahamya batandatu bakorewe iyicarubozo barafunguwe ariko Loginov akomeje gufungwa kandi ntashobora kubona uko yivuza.

Ku itariki ya 26 Gashyantare, hashize umunsi umwe gusa urwo rukiko rwakiriye icyo kirego, rwahise rutangira kugikurikirana. Rwahise rutegeka u Burusiya gushyiraho itsinda ry’abaganga bigenga kugira ngo basuzume ingaruka Loginov yaba yaratewe no kuba yarakorewe iyicarubozo. Nanone abo baganga bagomba gusuzuma niba atamererwa nabi mu gihe yaba akomeje gufungwa. Leta y’u Burusiya igomba gutanga igisubizo bitarenze tariki ya 11 Werurwe 2019.

Ubusanzwe urwo rukiko ruhita rwakira ikirego ruhawe, iyo ubuzima bw’umuntu buri mu kaga cyangwa uburwayi bwe bukaba bwamuviramo kumugara. Birashimishije cyane kuba urwo rukiko rwarahise rwakira icyo kirego nyuma y’umunsi umwe kandi rukagira icyo rukora rudatindiganyije. Nanone urwo rukiko rwemeye kuzakurikiranira hafi ibindi bibazo by’Abahamya bakorewe iyicarubozo.

Kugeza ubu Abahamya 19 bo mu mugi wa Surgut ni bo bahamijwe ibyaha kandi 3 muri bo barafunzwe.

Nimucyo dukomeze gusenga dusabira abavandimwe bacu, twiringiye ko Yehova azabafasha kandi tuzirikane amagambo ari muri Yeremiya agira ati: “Hahirwa umugabo w’umunyambaraga wizera Yehova, Yehova akamubera ibyiringiro.”—Yeremiya 17:7.