7 WERURWE 2022
U BURUSIYA
Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwavuze ko u Burusiya bwarengereye uburenganzira bw’ibanze n’umudendezo by’Abahamya ba Yehova
Ku itariki ya 22 Gashyantare 2022, Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwafashe imyanzuro ibiri irengera Abahamya ba Yehova 15. Iyo myanzuro yarebanaga n’imanza abayobozi b’u Burusiya baregwagamo guhohotera abavandimwe bacu, mu gihe bagabaga ibitero mu ngo za bo hagati y’umwaka wa 2010 n’uwa 2012. Iyo myanzuro yavugaga ko u Burusiya bwarengereye uburenganzira bw’ibanze bw’abavandimwe na bashiki bacu bwo kujya mu idini bashaka no kuvuga icyo batekereza. U Burusiya bwategetswe kwishyura impozamarira y’amafaranga arenga 113 000 000 RWF. Iyo myanzuro ni ntakuka kandi ntishobora kujuririrwa.
Imyanzuro yombi yerekeye imanza esheshatu zaregwagamo u Burusiya. a Abavoka bacu bavuze ko igihe abayobozi b’u Burusiya basakaga inzu z’Abahamya n’Inzu y’Ubwami, bagafata bashiki bacu babiri babaziza kubwiriza kandi bagafatira n’ibikoresho byabo, bakoresheje impapuro zibemerera gusaka zitujuje ibyangombwa. Rimwe na rimwe ibitero byagabwaga n’abasirikare bo mu rwego rushinzwe ubutasi babaga bipfutse mu maso, bitwaje intwaro kandi bagakoresha ingufu z’umurengera mu byo bakoreraga bavugisha abavandimwe na bashiki bacu.
Abavoka bacu baganiriye na André Carbonneau, umwavoka ku rwego mpuzamahanga uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Yerekeje ku kuntu iyo myanzuro iremereye, agira ati: “Igaragaza ko u Burusiya bwarenganyije Abahamya ba Yehova kandi bukora ibinyuranyije n’amategeko, igihe basakaga ingo zabo, hakubiyemo n’izigera ku 1 700 zasatswe kuva mu mwaka 2017 umurimo wacu wahagarikwa. Ubu hagize Abahamya ba Yehova bongera kugabwaho igitero bazira idini ryabo, byaba ari ukurenga ku mategeko no ku Masezerano y’Ibihugu by’i Burayi.” Yongeyeho ati: “Ntitwabura kuvuga ko urukiko rwamaganye abayobozi u Burusiya ku kuba bubuza Abahamya kubwiriza ku nzu n’inzu. Ibyo bigaragaza ko Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rubona ko kubwiriza ari kimwe mu bikorwa by’idini kandi abayobozi badakwiriye kugerageza guhagarika uwo umurimo.”
Nubwo iyo myanzuro yombi itareba itotezwa rikorerwa Abahamya ba Yehova bo mu Burusiya, igaragaza ko inkiko zishobora kuzafata imyanzuro myiza ku manza zirebana no kuba umuryango wacu warahagaritse mu Burusiya. Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rufite izindi manza zirenga 60, z’Abahamya ba Yehova bo mu Burusiya. Twiringiye ko iyo myanzuro yombi igaragaza uko indi myanzuro urukiko ruzafata muri izo manza zindi izaba imeze.
Twishimira kubona uko abayobozi baharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu bazirikana ubudahemuka bw’abavandimwe na bashiki bacu bo mu Burusiya. Iyo myanzuro ni gihamya igaragaza ko Yehova aha imigisha abarwanirira izina rye kandi bagashyigikira ubutegetsi bwe bw’ikirenga.—Zaburi 26:11.
a Imanza esheshatu ni: Urwo Chavychalova aregamo u Burusiya; Cheprunovy n’abandi baregamo u Burusiya; Novakovskaya aregamo u Burusiya; Ogorodnikov n’abandi baregamo u Burusiya; Pekshuyev n’abandi baregamo u Burusiya n’urwo Zharinova aregamo u Burusiya.