Soma ibirimo

Bamwe mu bavandimwe na bashiki bacu barenga 330 bo mu Burusiya no muri Crimea bamaze imyaka myinshi muri gereza kuva mu mwaka wa 2017 baciriwe urubanza n’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burusiya

8 KAMENA 2022
U BURUSIYA

Urukiko rw’u Burayi rwafashe umwanzuro utazibagirana mu mateka urengera Abahamya ba Yehova bo mu Burusiya

Urukiko rw’u Burayi rwafashe umwanzuro utazibagirana mu mateka urengera Abahamya ba Yehova bo mu Burusiya

Ku itariki ya 7 Kamena 2022, Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwasohoye umwanzuro a ugaragaza ko u Burusiya bwatoteje Abahamya ba Yehova bo muri icyo gihugu. Urwo rukiko rwagaragaje ko kuba leta y’u Burusiya yarafunze Umuryango w’Abahamya ba Yehova mu mwaka wa 2017, binyuranyije n’amategeko. Nanone urwo rukiko rwagaragaje ko guhagarika ibitabo by’Abahamya ba Yehova n’urubuga rwa jw.org, na byo binyuranyije n’amategeko. U Burusiya bwategetswe gutesha agaciro ibirego byose rwareze abavandimwe na bashiki bacu no gufungura abari muri gereza bose. Nanone bwategetswe gusubiza imitungo yose bwafatiriye cyangwa bugatanga amafaranga angana na 65.144.729.324 FRW. Ikindi kandi u Burusiya bwasabwe gutanga amande angana na 3.772.554.429 y’ibintu byangijwe.

Ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo mu Burusiya byafatiriwe na leta y’u Burusiya. Bigizwe n’amazu 14 n’ikibanza kingana na metero kare zirenga 100.000 kiri mu mugi wa St. Petersburg

Uwo mwanzuro watanzwe ureba imanza 20 zabayeho kuva mu mwaka wa 2010 kugeza mu mwaka wa 2019, ziregwamo abarenga 1.400 baba Abahamya ku giti cyabo cyangwa imiryango ibahagarariye mu rwego rw’amategeko. Icyakora umwanzuro urwo rukiko rwafashe ureba n’abandi bantu batavugwa muri izo manza. Uwo mwanzuro uvuga ko u Burusiya “rugomba gufata ingamba za ngombwa rugahagarika izindi manza zose zitaracibwa ziregwamo Abahamya ba Yehova. . . Kandi leta y’u Burusiya igafungura Abahamya ba Yehova bose babujijwe uburenganzira bwabo.” Uwo mwanzuro ureba abavandimwe na bashiki bacu bafite ubwenegihugu bw’u Burusiya baba ababa muri icyo gihugu cyangwa mu bindi bihugu, batotezwa cyangwa bafunzwe.

Muri uwo mwanzuro urukiko rwanyomoje ibirego by’u Burusiya bivuga ko ibikorwa byacu, imyizerere yacu, ibitabo byacu n’urubuga rwacu bishyigikira ubutagondwa. Urugero, reba ingingo zitandukanye zo muri uwo mwanzuro:

  • Ibikorwa: Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwavuze ko u Burusiya butigeze bugaragaza igikorwa na kimwe Abahamya ba Yehova bakoze cyerekana urugomo, urwango cyangwa gukandamiza abandi.” (§271)

  • Kuvuga ko Abahamya ba Yehova ari bo dini ry’ukuri: “Kuba Abahamya ba Yehova bemeza abandi nta gahato ko ari bo dini ry’ukuri kandi ko bagomba kuva mu madini y’ibinyoma bakajya mu idini ry’ukuri ni uburenganzira bwabo bahabwa n’amategeko kandi bafite uburenganzira bwo kuvuga ibyo bifuza.” (§156)

  • Kudaterwa amaraso: “Kwanga guterwa amaraso, biri mu burenganzira bwo kwihitiramo umuntu wese afite bwo guhitamo uko yakoresha ubuzima bwe kandi biremewe mu mategeko y’u Burusiya no mu masezerano y’ibihugu by’u Burayi.” (§165)

  • Kumvira umutimanama: “Kwanga kujya mu gisirikare kubera imyizerere cyangwa idini si ukurenga ku mategeko ya leta y’u Burusiya.” (§169)

  • Ibitabo byacu: “Imirimo y’idini ivugwa muri ibyo bitabo n’ibivugwa mu bitabo by’Abahamya ntibihungabanya amahoro kandi bijyanye n’umuco mwiza bagenderaho wo kuba abanyamahoro.” (§157)

  • JW.ORG: Urukiko rwafashe umwanzuro w’uko urwo rubuga ntaho ruhuriye n’ubutagondwa. Niba abayobozi barabonye bimwe mu bintu bidakwiriye kuri urwo rubuga bagombye kuba barasabye Abahamya gukuraho ibyo bintu bumva ko ari bibi aho guhagarika urubuga rwose. (§231 na §232)

Uwo mwanzuro w’urukiko wanenze abayobozi b’u Burusiya, uvuga ko bagaragaje ivangura n’urwikekwe kandi ko bagaragaje kubogama” (§187). Urugero, urukiko rwavuze ko rwatahuye ibi bikurikira:

  • “Gusenya umuryango wo mu rwego rw’idini w’Abahamya ba Yehova mu Burusiya, ntibyari bijyanye no gukurikiza amategeko y’icyo gihugu ahubwo bigaragaza ko abayobozi b’u Burusiya badashaka Abahamya ba Yehova, ko bifuza ko bihakana ukwizera kwabo kandi bifuzaga kubuza abandi kujya muri iryo dini.” (§254)

  • Abayobozi b’u Burusiya bemeye amakuru adafite ishingiro. Urugero bemeye raporo zijyanye n’ibitabo by’Abahamya zakozwe na polisi n’abashinjacyaha aho gusuzuma ibyo bitabo by’Abahamya nta kubogama. (§203)

  • Itegeko rijyanye n’ubutagondwa ryanditse mu buryo bwa rusange kandi ntirisobanutse neza, bikaba ari byo byatumye abayobozi banga Abahamya ba Yehova baryifashisha mu kubarwanya. (§272)

Ntituzi neza ingaruka uwo mwanzuro w’urwo rukiko uzagira mu gihugu cy’u Burusiya. Ariko n’ubundi ntitwishingikiriza ku butegetsi ngo ni bwo buzadufasha kwihanganira ibigeragezo. Ahubwo dukomeje gutegereza Yehova. Ni we mutabazi wacu n’ingabo idukingira.”—Zaburi 33:20.