Soma ibirimo

6 GASHYANTARE 2019
U BURUSIYA

Urukiko rw’u Burusiya rwahamije icyaha Dennis Christensen rumukatira igifungo k’imyaka itandatu

Urukiko rw’u Burusiya rwahamije icyaha Dennis Christensen rumukatira igifungo k’imyaka itandatu

Ku itariki 6 Gashyantare 2019, urukiko rw’u Burusiya rwatangaje ko Dennis Christensen ahamwa n’icyaha cyo gutegura ibikorwa by’idini rishinjwa ubutagondwa. Urwo rukiko rwamukatiye igifungo k’imyaka itandatu. Nyuma y’uwo mwanzuro wababaje abantu batandukanye hirya no hino ku isi, biteganyijwe ko ajuririra uwo mwanzuro wuzuyemo akarengane.

Dukomeje gusenga Yehova dusabira Dennis Christensen n’umugore we Irina ndetse n’abandi Bahamya ba Yehova bo mu Burusiya kugira ngo ‘bakomeze gutuza no kurangwa n’icyizere.’—Yesaya 30:15.

 

Soma ibindi