Soma ibirimo

Khasan Kogut n’umugore we, Yekaterina igihe bari bamaze kumva umwanzuro w’urubanza

10 NZERI 2020
U BURUSIYA

Urukiko rw’u Burusiya rwahamije icyaha Umuhamya witwa Khasan Kogut

Urukiko rw’u Burusiya rwahamije icyaha Umuhamya witwa Khasan Kogut

Ku itariki ya 10 Nzeri 2020, urukiko rwo mu mugi wa Berezovsky mu ntara ya Kemerovo rwahamije icyaha Umuhamya witwa Khasan Kogut. Yari yakatiwe igifungo k’imyaka ibiri n’igice afungishijwe ijisho. None urukiko rwongeyeho indi myaka ibiri kuri icyo gihano. Kogut yishimiye ko atazashyirwa muri gereza kandi ko azakomeza kubana n’umugore we hamwe n’umuhungu wabo w’imyaka umunani.