Soma ibirimo

Yuriy Zalipayev yisobanura imbere y’urukiko

7 UKWAKIRA 2020
U BURUSIYA

Urukiko rw’u Burusiya rwasanze Yuriy Zalipayev ari umwere

Urukiko rw’u Burusiya rwasanze Yuriy Zalipayev ari umwere

Ku itariki ya 7 Ukwakira 2020, urukiko rw’akarere ka Mayskiy muri Kabardino-Balkarian mu Burusiya, rwemeje ko Umuhamya witwa Yuriy Zalipayev ari umwere. Umushinjacyaha afite uburenganzira bwo kujurira mu gihe kitarenze iminsi icumi.

Umushinjacyaha yari yavuze ko Zalipayev ashishikariza abandi kwifatanya mu bikorwa by’urugomo. Icyakora, abantu basaga 30 bemeje ko Zalipayev yabashishikarizaga gusoma Bibiliya, gukunda abandi no kubagirira neza.

Kuba urukiko rwaremeje ko uwo Muhamya ari umwere, bishingiye ku myanzuro iherutse gufatwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Kurenganura Abafungwa mu buryo Bunyuranyije n’Amategeko, yavugaga ko Abahamya ba Yehova batagira uruhare mu bikorwa by’urugomo ibyo ari byo byose cyangwa ngo bashishikarize abandi kubikora.

Zalipayev amaze kumva uwo mwanzuro w’urukiko yaravuze ati: “Abagize umuryango wange n’inshuti zange ntibari biteze ko nagirwa umwere. Nshimira Yehova kuko yamfashije gukomeza gutuza mu gihe naburanaga. Nanone nshimira umuntu wese wagize uruhare muri uru rubanza.”