Soma ibirimo

25 MUTARAMA 2021
U BURUSIYA

Urukiko rw’ubujurire rwo mu Burusiya rwemeje ko umuvandimwe Zalipayev ari umwere

Urukiko rw’ubujurire rwo mu Burusiya rwemeje ko umuvandimwe Zalipayev ari umwere

Ku itariki ya 25 Mutarama 2021, Urukiko Rwisumbuye rwo muri Repubulika ya Kabardino-Balkarian rwanze ubujurire bw’umushinjacyaha mu rubanza rwasomwe ku itariki ya 7 Ukwakira 2020. Umushinjacyaha yasabaga ko urukiko rwareka kugira umwere umuvandimwe Yuriy Zalipayev. Umushinjacyaha yashoboraga kujurira bwa nyuma, ariko Yuriy yahise agirwa umwere kandi ahanagurwaho ibyaha byose yaregwaga. Afite uburenganzira bwo kwaka indishyi z’akababaro bitewe n’uko yarezwe ibinyoma.

Yuriy yakomeje kwiringira Yehova kandi arangwa n’ubutwari igihe yari mu rukiko, nubwo yari azi ko kuba yaragizwe umwere bishobora guteshwa agaciro. Mbere yo gusoma urubanza, Yuriy yavuganye ubutwari abwira abacamanza ko vuba aha Imana izakuraho ibintu bibi, hakubiyemo n’ibitotezo Abahamya ba Yehova bo mu Burusiya bahanganye na byo. Yaravuze ati: “Uko amayeri bakoresha yaba ameze kose, abadutoteza hari ikintu bakwiriye kumenya. Ibyo bakora byose bagamije gutuma ukwizera kwange gucogora nta cyo bazageraho. Nzakomeza kwizera ko vuba aha Imana igiye gukuraho ibibi ku isi. Nizera ko vuba aha, abantu bo mu bihugu bitandukanye, bazamenya ko burya bose ari abavandimwe. Nta kintu kizabatandukanya. Bibiliya ivuga ibyo Imana iri hafi gukora. Igira iti: ‘Izacira imanza mu mahanga kandi izasubiza ibintu mu buryo ku birebana n’abantu bo mu mahanga menshi. Inkota zabo bazazicuramo amasuka, amacumu yabo bayacuremo impabuzo. Nta gihugu kizabangurira ikindi inkota, kandi ntibazongera kwiga kurwana.’—Yesaya 2:4.

“Nemera ntashidikanya ko iri sezerano riri hafi gusohora.”