Soma ibirimo

Vadim Kutsenko n’umugore we Ekaterina mu mwaka wa 2018

18 GASHYANTARE 2020
U BURUSIYA

Vadim Kutsenko yakorewe iyicarubozo

Vadim Kutsenko yakorewe iyicarubozo

Ku mugoroba wo ku itariki ya 10 Gashyantare 2020, abashinzwe umutekano bo mu gace ka Chita, mu Burusiya bakoreye iyicarubozo Umuhamya witwa Vadim Kutsenko. Abashinzwe umutekano bakubise inkoni nyinshi Kutsenko kandi bamufatisha amashanyarazi ku nda no ku maguru. Ibyo byose babikoze bashaka ko abaha amakuru y’abandi Bahamya bagenzi be.

Muri icyo gitondo, abashinzwe umutekano basatse ingo 40 z’Abahamya ba Yehova bo mu gace ka Chita, harimo n’urwa Kutsenko. Bigeze saa tanu z’ijoro abaporisi bo mu mutwe wihariye bafashe Kutsenko bamusanzwe kwa nyirabukwe. Abo baporisi bamwambitse amapingu, bamupfuka mu maso, maze bamujyana mu ishyamba ryari hafi aho, batangira kumukorera ibikorwa by’iyicarubozo. Nubwo Kutsenko bamukoreye ibyo bikorwa bibabaje, yanze gutanga amakuru y’Abahamya bagenzi be. Abo baporisi babonye ko uburyo bakoresheje nta cyo bwagezeho, bajyanye Kutsenko ku biro bishinzwe iperereza kugira ngo ahatwe ibibazo.

Nyuma y’aho Kutsenko yafunzwe by’agateganyo ari kumwe n’abandi Bahamya batatu bafashwe igihe abaporisi basakaga Abahamya bo mu gace ka Chita, ari bo Sergey Kirilyuk, Pavel Mamalimov na Vladimir Yermolayev.

Nyuma y’iminsi ibiri, urukiko rw’akarere ka Ingodinskiy rwemeje ko Kutsenko, Kirilyuk na Mamalimov bafungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi itatu, urukiko rwemeje ko Yermolayev we avanwa muri gereza agafungishwa ijisho.

Ku itariki ya 15 Gashyantare, Vadim Kutsenko na bagenzi be babiri bararekuwe, kuko iperereza nta bimenyetso bifatika ryabonye. Ushinzwe iperereza yarekuye abo Bahamya batageze imbere y’urukiko kandi nta bintu runaka babujijwe. Dusenga dusaba ko Yehova yafasha Kutsenko n’abandi Bahamya bo mu Burusiya bakagira ubutwari kandi bagakomera, biringiye ko Yehova abashyigikiye mu bigeragezo bahanganye na byo.—Yosuwa 1:7, 9.