Soma ibirimo

Umugore wa Vladimir witwa Tatyana Alushkina, amuhobera igihe yafungurwaga

10 MATA 2020
U BURUSIYA

Vladimir Alushkin yarafunguwe

Vladimir Alushkin yarafunguwe

Ku itariki ya 30 Werurwe 2020, Umuhamya witwa Vladimir Alushkin yarafunguwe, yongera kubonana n’abagize umuryango we.

Ku itariki ya 25 Werurwe, ni bwo urukiko rwo mu mugi wa Penza rwafashe umwanzuro watumye uwo Muhamya afungurwa. Uwo mwanzuro washeshe indi yari yarafashwe mu rubanza rwe, urwa Vladimir Kulyasov, Andrey Magliv na Denis Timoshin, hamwe na bashiki bacu babiri ari bo Tatyana Alushkina na Galiya Olkhova. Urwo rukiko rwo mu mugi wa Penza rwemeje ko urubanza rw’abo Bahamya rusubirwamo kandi rukaburanishwa n’undi mucamanza. Mu gihe ibyo bitarakorwa, abo Bahamya uko ari batandatu hari ibyo babujijwe n’aho batemerewe kujya.

Nubwo dushimishijwe n’uko umuvandimwe wacu Alushkin yafunguwe, nyuma y’iminsi ibiri hari Umuhamya wo mu majyaruguru y’u Burusiya wafashwe azira imyizerere ye. Tuzi ko abavandimwe na bashiki bacu bo mu Burusiya bazakomeza kwihanganira ako karengane, kandi bakazirikana amagambo avugwa muri Nahumu 1:7, agira ati: “Yehova ni mwiza, ni igihome gikingira ku munsi w’amakuba. Azi abamushakiraho ubuhungiro.”