8 KANAMA 2024
U BURUSIYA
‘Yehova ni ubuhungiro bwanjye kandi ni we undinda’
Urukiko rw’akarere ka Vyselkovskiy ruri mu gace ka Krasnodar vuba aha ruzatangaza umwanzuro w’urubanza ruregwamo mushiki wacu Lyudmila Zinina. Ubushinjacyaha nta gihano buramusabira.
Icyo twamuvugaho
Kimwe na Lyudmila natwe twifuza kurushaho kwizera Yehova Imana yacu, we udashobora gutererana abamwiringira.—Gutegeka 31:6.
Uko ibintu byagiye bikurikirana
Ku itariki ya 13 Gashyantare 2022
Abayobozi basatse aho Lyudmila, umugabo we n’abakobwa babo baba
Ku itariki ya 23 Gicurasi 2023
Yatangiye gukurikiranwaho icyaha. Yashinjwe kwifatanya mu bikorwa by’umuryango ushinjwa ubutagondwa kubera kuvuga imyizerere ye
Ku itariki ya 9 Kamena 2023
U Burusiya bwamushyize ku rutonde rw’intagondwa
Ku itariki ya 11 Nyakanga 2023
Yashyiriweho amategeko y’aho atagomba kurenga
Ku itariki ya 8 Gashyantare 2024
Ni bwo urubanza rwe rwatangiye