Soma ibirimo

Mushiki wacu Yelena Gadrshina

3 KAMENA 2024
U BURUSIYA

‘Yehova ni we w’ingenzi mu buzima bwanjye’

‘Yehova ni we w’ingenzi mu buzima bwanjye’

Urukiko rw’akarere ka Vyselkovskiy rwo mu gace ka Krasnodar vuba aha ruzatangaza umwanzuro w’urubanza ruregwamo mushiki wacu Yelena Gadrshina. Ubushinjacyaha nta gihano buramusabira.

Icyo twamuvugaho

Kimwe na Yelena twishimira kumenya ko dushobora kwishingikiriza kuri Yehova kugira ngo adushyigikire kandi aturwanirire akoresheje imbaraga ze.—Zaburi 54:1, 2.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 13 Gashyantare 2022

    Urugo rwe rwarasatswe. Ibikoresho bya elegitoronike, amakarita ya banki n’ibindi bintu byariho amakuru y’umuntu ku giti cye, byarafatirirwe

  2. Ku itariki ya 15 Kamena 2023

    Ni bwo yatangiye gukurikiranwaho icyaha

  3. Ku itariki ya 10 Kanama 2023

    Yahaswe ibibazo kandi ategekwa kutarenga agace atuyemo

  4. Ku itariki ya 30 Mutarama 2024

    Urubanza ni bwo rwatangiye