Soma ibirimo

Umuvandimwe Anatoliy Isakov n’umugore we, Tatyana

1 MUTARAMA 2024
U BURUSIYA

‘Yehova ntiyantereranye’

‘Yehova ntiyantereranye’

Urukiko rwo mu mujyi wa Kurgan, mu karere ka Kurgan, vuba aha ruzatanga umwanzuro w’urubanza ruregwamo umuvandimwe Anatoliy Isakov. Umushinjacyaha ntaravuga igihano asabira umuvandimwe Anatoliy.

Icyo twamuvugaho

Twishimira urugero Anatoliy yagaragaje rwo kwizera no gushikama, nubwo yahuye n’ibigeragezo byinshi. Kandi twishimira kumenya ko uko ibigeragezo twahura na byo byaba bingana kose, Yehova azakomeza kutwereka ko ari ‘igitare cyacu.’—Zaburi 73:26.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 13 Nyakanga 2021

    Yakorewe dosiye

  2. Ku itariki ya 14 Nyakanga 2021

    Abayobozi basatse inzu ye kandi bamujyana muri gereza kumufunga

  3. Ku itariki ya 15 Nyakanga 2021

    Bamujyanye mu yindi gereza

  4. Ku itariki ya 21 Nyakanga 2021

    Yajuririye ikigo gishinzwe iby’ubuzima mu gace ka Kurgan kugira ngo afungurwe ashobore kwivuza neza

  5. Ku itariki ya 28 Kanama 2021

    Nyuma yo kujuririra Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, yarafunguwe ariko ntiyari yemerewe gukora ingendo.

  6. Ku itariki ya 6 Nyakanga 2023

    Urubanza rwaratangiye