Soma ibirimo

Umuvandimwe Yevgeniy Korotun

25 UGUSHYINGO 2021
U BURUSIYA

Yehova yahumurije umuvandimwe Yevgeniy Korotun

Yehova yahumurije umuvandimwe Yevgeniy Korotun

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Urukiko rw’umugi wa Severskiy mu ntara ya Tomsk vuba aha ruzasoma urubanza rw’umuvandimwe Yevgeniy Korotun. a Umushinjacyaha ntaramusabira igihano yahabwa

  2. Ku itariki ya 31 Werurwe 2021

    Nibwo urubanza rwatangiye

  3. Ku itariki ya 7 Nzeri 2020

    Nyuma yo kugezwa imbere y’urukiko yafunzwe by’agateganyo

  4. Ku itariki ya 15 Nyakanga 2020

    Yafungishijwe ijisho

  5. Ku itariki ya 14 Nyakanga 2020

    Abasirikare b’u Burusiya bo mu rwego rushinzwe ubutasi basatse ingo enye z’Abahamya ba Yehova bo mu mugi wa Seversk, harimo n’urw’umuryango wa Korotun

  6. Ku itariki ya 13 Nyakanga 2020

    Ni bwo Yevgeniy yatangiye gukurikiranwaho ibyaha

  7. Mu mwaka wa 2018–2019

    Abasirikare babiri bariyoberanyije bigira nk’abashimishijwe na Bibiliya, maze bakajya bafata amajwi y’ibiganiro bagiranaga na Yevgeniy, kugira ngo bazabikoreshe nk’ibimenyetso bimushinja

Icyo twamuvugaho

Twiringiye ko Yehova akomeje kuba hamwe n’umuryango wa Korotun ndetse n’abandi bose bamukorera mu budahemuka muri ibi bihe bigoye.—Abaroma 15:5.

a Hari igihe kumenya itariki urubanza ruzasomerwa biba bitoroshye.

b Kubera ko umuvandimwe Korotun afunzwe ntibyadukundiye ko tugira icyo tumubaza.