Soma ibirimo

Umuvandimwe Yevgeniy Zinich

7 NYAKANGA 2022
U BURUSIYA

Yevgeniy Zinich akomeje kuba indahemuka kimwe n’ababyeyi be na ba sekuru

Yevgeniy Zinich akomeje kuba indahemuka kimwe n’ababyeyi be na ba sekuru

Ku itariki ya 27 Kamena 2022, urukiko rw’akarere ka Oktyabrskiy ruri mu gace ka Krasnoyarsk rwakatiye umuvandimwe Yevgeniy Zinich igifungo cy’imyaka itandatu. Yahise ajyanwa muri gereza.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 11 Ukuboza 2020

    Urugo rwa Yevgeniy rwarasatswe

  2. Ku itariki ya 21 Mutarama 2021

    Ni bwo dosiye yatangiye

  3. Ku itariki ya 19 Ukwakira 2021

    Yashinjwe gutegura ibikorwa by’umuryango bavuga ko ukora ibikorwa by’ubutagondwa

  4. Ku itariki ya 20 Ukwakira 2021

    Yabujijwe kuva mu gace atuyemo

  5. Ku itariki ya 14 Ukuboza 2021

    Ni bwo urubanza rwatangiye

Icyo twamuvugaho

Twizeye ko Yehova azakomeza kugaragariza urukundo no guhumuriza Yevgeniy, mu gihe nawe akomeje kwigana urugero rw’abagize umuryango we, rwo kugira ubutwari no kwihangana muri ibi bihe bigoye.—Zaburi 86:17.