2 KANAMA 2022
U BURUSIYA
Yishimira kuba agiye kugira uruhare mu mateka y’umuryango wacu
Ku itariki ya 26 Nyakanga 2022, urukiko rw’umugi wa Snezhinskiy ruri mu gace ka Chelyabinsk rwahamije icyaha umuvandimwe Ilya Olenin. Umushinjacyaha yamusabiye igifungo cy’imyaka itandatu n’igice. Ariko urukiko rwamuciye amande y’amafaranga arenga 8.300.000 FRW.
Uko ibintu byagiye bikurikirana
Ku itariki ya 17 Mata 2017
Abapolisi b’u Burusiya bo mu rwego rushinzwe ubutasi barogoye umuhango wo kwibuka urupfu rwa Yesu. Umuvandimwe Ilya yashinjwe gukora umurimo w’ubumisiyonari ariko icyo kirego cyateshejwe agaciro.
Ku itariki ya 30 Ugushyingo 2020
Inzu ye barayisatse
Ku itariki ya 28 Nzeri 2021
Dosiye ye yashyikirijwe urukiko
Ku itariki ya 28 Ukwakira 2021
Urugo rwe rwasatswe ku nshuro ya kabiri. Bamujyanye kumuhata ibibazo kandi hari ibyo atari yemerewe gukora
Ku itariki ya 23 Gicurasi 2022
Urubanza rwaratangiye
Icyo twamuvugaho
Twishimira ko umuvandimwe Ilya n’abandi bavandimwe na bashiki bacu dukunda bakora ibihuje n’izina ryacu, bagahamya ibyerekeye Imana yacu Yehova.—Yesaya 43:10.