Soma ibirimo

Umuvandimwe Ilya Olenin n’umugore we Natalya

2 KANAMA 2022
U BURUSIYA

Yishimira kuba agiye kugira uruhare mu mateka y’umuryango wacu

Yishimira kuba agiye kugira uruhare mu mateka y’umuryango wacu

Ku itariki ya 26 Nyakanga 2022, urukiko rw’umugi wa Snezhinskiy ruri mu gace ka Chelyabinsk rwahamije icyaha umuvandimwe Ilya Olenin. Umushinjacyaha yamusabiye igifungo cy’imyaka itandatu n’igice. Ariko urukiko rwamuciye amande y’amafaranga arenga 8.300.000 FRW.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 17 Mata 2017

    Abapolisi b’u Burusiya bo mu rwego rushinzwe ubutasi barogoye umuhango wo kwibuka urupfu rwa Yesu. Umuvandimwe Ilya yashinjwe gukora umurimo w’ubumisiyonari ariko icyo kirego cyateshejwe agaciro.

  2. Ku itariki ya 30 Ugushyingo 2020

    Inzu ye barayisatse

  3. Ku itariki ya 28 Nzeri 2021

    Dosiye ye yashyikirijwe urukiko

  4. Ku itariki ya 28 Ukwakira 2021

    Urugo rwe rwasatswe ku nshuro ya kabiri. Bamujyanye kumuhata ibibazo kandi hari ibyo atari yemerewe gukora

  5. Ku itariki ya 23 Gicurasi 2022

    Urubanza rwaratangiye

Icyo twamuvugaho

Twishimira ko umuvandimwe Ilya n’abandi bavandimwe na bashiki bacu dukunda bakora ibihuje n’izina ryacu, bagahamya ibyerekeye Imana yacu Yehova.—Yesaya 43:10.