Soma ibirimo

3 KAMENA 2015
U BURUSIYA

Minisiteri y’Ubutabera yahaye ubuzimagatozi Abahamya ba Yehova b’i Moscou

Minisiteri y’Ubutabera yahaye ubuzimagatozi Abahamya ba Yehova b’i Moscou

Ku itariki ya 27 Gicurasi 2015 Minisiteri y’Ubutabera y’u Burusiya yahaye ubuzimagatozi Abahamya ba Yehova b’i Moscou. Urukiko rw’i Moscou rwari rwarafashe umwanzuro wo gusesa umuryango wo mu rwego rw’amategeko w’Abahamya ba Yehova. Ubwo buzimagatozi babuhawe nyuma y’imyaka igera hafi kuri itanu Urukiko rw’Uburayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu ruvuze ko uwo mwanzuro unyuranyije n’amategeko.

Nyuma y’imanza zari zimaze imyaka itari mike, Urukiko rw’Akarere rwa Golovinskiy ruri i Moscou rwafashe umwanzuro wo gusesa umuryango wo mu rwego rw’amategeko w’Abahamya ba Yehova mu mwaka wa 2004. Mu mwaka wa 2010 Urukiko rw’Uburayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwategetse u Burusiya gusubiza ubuzimagatozi uwo muryango kandi bugatanga indishyi z’akababaro. Nubwo leta y’Uburusiya yari yarishyuye ayo mande, ubu ni bwo Abahamya baho bahabwa ubuzimagatozi.