Soma ibirimo

1 GICURASI 2018
U BURUSIYA

Abategetsi b’u Burusiya barashaka gufatira umutungo w’Umuryango w’Abahamya ba Yehova wo muri Amerika

Abategetsi b’u Burusiya barashaka gufatira umutungo w’Umuryango w’Abahamya ba Yehova wo muri Amerika

NEW YORK—Ku wa Kane tariki ya 3 Gicurasi 2018, Urukiko rw’Umugi wa Saint Petersbourg ruzumva ubujurire bw’Abahamya ba Yehova, bajuririra umwanzuro wo gufatira amazu yahoze ari ay’ibiro bikuru byabo mu Burusiya. Urwo rukiko ruramutse rwanze ubwo bujurire, leta yahita ifatira amazu 14 y’ibyo biro. Uwo mutungo uri ku buso bwa hegitari 10, kandi ufite agaciro ka miriyoni 31 z’amadorali ya Amerika.

Mbere yaho, Urukiko rw’Umugi wa Sestroretskiy rwanze ibimenyetso Abahamya batanze bigaragaza ko ibyo biro bikuru ari umutungo w’umuryango wa Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania, ukaba ari umuryango udaharanira inyungu ukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu mwaka wa 2000, ni bwo Abahamya ba Yehova bo mu Burusiya basinye amasezerano yegurira uwo mutungo umuryango wa Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania, kandi kuva icyo gihe, uwo muryango umaze kwishyura leta y’u Burusiya imisoro igera kuri miriyoni 3 z’amadorari ya Amerika. Nubwo leta y’u Burusiya yemera ko ayo masezerano amaze imyaka 17 yakozwe mu buryo buhuje n’amategeko, urukiko rw’akarere rwatangaje ko uwo mutungo atari uw’uwo muryango. Amaherezo, urwo rukiko rwafashe umwanzuro ruvuga ko uwo mutungo ari uw’ibiro by’Abahamya ba Yehova bo mu Burusiya. Ubwo rero, kubera ko umuryango uhagarariye Abahamya bo mu Burusiya washeshwe n’Urukiko rw’Ikirenga mu mwaka wa 2017, Abahamya ba Yehova baramutse batsinzwe muri ubwo bujurire, umwanzuro wahita ushyirwa mu bikorwa, maze leta y’U Burusiya igafatira uwo mutungo.

Urwo rubanza ruzatangira 11:30 z’amanywa, mu Rukiko rw’Umugi wa Saint Petersbourg mu Burusiya.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, +1-845-524-3000