Soma ibirimo

23 UGUSHYINGO 2018
U BURUSIYA

Abahamya bo mu Burusiya bakomeje gufungwa

Abahamya bo mu Burusiya bakomeje gufungwa

Mu kwezi k’Ukwakira 2018, polisi yigabije ingo 30 zo mu burengerazuba bw’u Burusiya. Abavandimwe batandatu na bashiki bacu babiri barafashwe, bafungwa by’agateganyo kubera ko abayobozi bavuze ko bakora ibikorwa by’ubutagondwa. Ikibabaje, ni uko ubu hari Abahamya bagera kuri 25 bafunzwe, kandi hari abandi 18 bafungishijwe ijisho.

Tariki ya 7 Ukwakira, mu karere ka Sychyovka muri Smolensk: Abaporisi bo muri ako gace n’abasirikare bari bipfutse mu maso, bagiye gusaka mu ngo enye z’Abahamya, bafata bashiki bacu babiri, umwe witwa Nataliya Sorokina w’imyaka 43 n’undi witwa Mariya Troshina w’imyaka 41. Nyuma y’iminsi ibiri bafashwe, Urukiko rw’Akarere ka Leninsky rwemeje ko abo bashiki bacu babiri bafungwa by’agateganyo kugeza ku itariki ya 19 Ugushyingo 2018. Hanyuma, ku itariki ya 16 Ugushyingo, urwo rukiko rwemeje ko abo bashiki bacu bakomeza gufungwa by’agateganyo andi mezi atatu, ni ukuvuga kugeza ku itariki ya 19 Gashyantare 2019.

Ku itariki ya 9 Ukwakira, mu gace ka Kirov, mu karere ka Kirov: Ingo 19 z’Abahamya bo muri ako karere zarasatswe. Hari abasaza b’itorero batanu bo muri ako gace bafashwe, maze bafungwa by’agateganyo. Bane muri bo ni Abarusiya. Abo ni Maksim Khalturin, Vladimir Korobeynikov, Andrey Suvorkov na Evgeniy Suvorkov na ho undi witwa Andrzej Oniszczuk we akomoka muri Polonye. Oniszczuk ni Umuhamya wa kabiri utari Umurusiya ufunzwe azira imyizerere ye nyuma ya Dennis Christensen ukomoka muri Danimarike.

Ku itariki ya 18 Ukwakira, i Dyurtyuli muri Repubulika ya Bashkortostan: Abaporisi bigabije ingo 11 z’Abahamya bafatira amafaranga, amakarita ya banki, amafoto, amabaruwa, orudinateri, simukadi na terefoni zabo. Umusaza w’itorero witwa Anton Lemeshev yarafashwe maze afungwa by’agateganyo amezi abiri. Ku itariki ya 31 Ukwakira 2018, yarafunguwe maze akomeza gufungishwa ijisho kugeza ubu.

Nubwo Abahamya bo muri utwo duce bakomeje kugabwaho ibitero kandi ibintu byabo bigafatirwa, bakomeje gusengera bagenzi babo bafunzwe, bakabafasha kandi bagafasha abagize imiryango yabo iyo bishoboka. Abahamya bo ku isi hose bazakomeza gusenga Yehova bamwinginga ngo akomeze gufasha bagenzi babo bo mu Burusiya, ndetse bagasenga babavuga no mu mazina.—Abefeso 6:18