Soma ibirimo

19 UKUBOZA 2016
U BURUSIYA

Abahamya ba Yehova barajuriye

Abahamya ba Yehova barajuriye

Urukiko rwo mu mugi wa Moscou rwashyizeho itariki ruzumviraho ubujurire bw’Abahamya ba Yehova bo mu Burusiya, bagaragaza ko inyandiko yasabaga ko ibiro byabo byo muri icyo gihugu bifungwa idahuje n’amategeko. Urwo rukiko ruzumva ubwo bujurire ku itariki ya 16 Mutarama 2017, saa tanu n’iminota icumi, ku isaha y’i Moscou. Birashoboka ko icyo gihe ari na bwo urwo rukiko ruzafatira icyo kibazo umwanzuro.

Abahamya bifuza kubeshyuza ibirego baregwa by’uko baba bakora ibikorwa by’ubutagondwa kandi bakagaragaza ko bishingiye ku bimenyetso by’ibihimbano byacuzwe n’abayobozi bo muri icyo gihugu bagamije guharabika abantu basenga Imana mu mahoro. Ku itariki ya 12 Ukwakira 2016, umucamanza wo mu Rukiko rw’Akarere ka Tverskoy, ruri i Moscou, yanze ko Abahamya batanga ibimenyetso na videwo bigaragaza ibikorwa binyuranyije n’amategeko bya bamwe mu bayobozi.

James Andrik, umwavoka ku rwego mpuzamahanga uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, yaravuze ati “Urukiko rw’Umugi wa Moscou niruvuga ko ubujurire bw’Abahamya ba Yehova nta gaciro bufite, Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru bizaba bibonye uburyo bwo gufunga ibiro by’Abahamya. Nanone ibyo bizatuma Abahamya ba Yehova batotezwa hirya no hino mu gihugu cy’u Burusiya. Ariko kandi urwo rukiko nirwemeza ko ubwo bujurire bufite ishingiro, u Burusiya buzaba buteye intambwe ishimishije mu rwego rw’ubutabera.”