Soma ibirimo

Uhereye ibumoso ugana iburyo: Alberto Rovira (Esipanye), Peter Hamadej (Silovakiya), Andrejs Gevla (Lativiya), Chong Ho (Koreya), Yaroslav Sivulskiy (u Burusiya), Johann Zimmermann (Otirishiya), Stefan Steiner (u Busuwisi), Vasiliy Kalin (u Burusiya), Tommi Kauko (Finilande), Mark Sanderson (Leta Zunze Ubumwe za Amerika), Robert Delahaije (u Buholandi), Marc Hansen (u Bubiligi), Paul Gillies (u Bwongereza), Lars-Erik Eriksson (Suwede), Tommy Jensen (Danimarike), Jørgen Pedersen (Noruveje), Manfred Steffensdorfer (u Budage), Teemu Konsti (Lituwaniya), Babis Andreopoulos (u Bugiriki), Tambet Ernits (Esitoniya), Jean-Claude Pons (u Bufaransa)

21 NYAKANGA 2017
U BURUSIYA

Abahamya bo hirya no hino ku isi bagiye gushyigikira bagenzi babo bo mu Burusiya

Abahamya bo hirya no hino ku isi bagiye gushyigikira bagenzi babo bo mu Burusiya

NEW YORK—Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova yasabye Abahamya bo ku migabane itatu y’isi kujya i Moscou kugira ngo bashyigikire bagenzi babo bo mu Burusiya.

Igihe abo Bahamya bahageraga, bakiriwe na bagenzi babo bo mu Burusiya bishimye. Muri bo hari abari baje baturutse kure cyane, urugero nko muri Siberiya. Abo Bahamya bijeje bagenzi babo bo mu Burusiya ko babahangayikiye cyane kandi ko abandi Bahamya bo ku isi hose babasengera babikuye ku mutima. Umwe muri bo yaravuze ati: “Kubona ukuntu abavandimwe bacu bo mu Burusiya bari bakomeje gushikama nubwo nta kizere bafite cy’uko uriya mwanzuro wari wafashwe wo guhagarika umurimo wabo uzahinduka, byankoze ku mutima cyane.”

Nubwo itsinda ry’abacamanza batatu ryafashe umwanzuro wo kuduca mu Burusiya, wabonaga Abahamya bari mu rukiko bafite urukundo kandi bunze ubumwe. Abahamya bashenguwe n’agahinda igihe bumvaga izina rya Yehova ritukwa mu ruhame kandi wabonaga babajwe n’uko bagenzi babo bo mu Burusiya bagiye guhura n’ibigeragezo. Nyamara kuba Abahamya bari mu rukiko baragaragaje urukundo no kubaha, ni gihamya y’uko ikirego abacamanza babarega cyo kuba ari intagondwa ari ikinyoma rwose.

Mark Sanderson, umwe mu bagize Inteko Nyobozi, ni we wari uyoboye iryo tsinda ry’abavandimwe bagiye gushyigikira bagenzi babo. Yateye inkunga abavandimwe bo mu Burusiya agira ati: “Mukomere kandi mube intwari, mwihanganire ibyo muzahura na byo.” Igihe abo Bahamya b’abashyitsi bavaga mu rukiko, bagenzi babo bo mu Burusiya barabahobeye kandi babashimira kuba baje kubashyigikira muri icyo gihe kitazibagirana mu mateka.

Nanone abo Bahamya bari baje mu Burusiya basuye za ambasade zigera kuri 21 ziri i Moscou, kugira ngo batange amakuru nyayo agaragaza ingaruka ibyo u Burusiya bwakoze bigira ku Bahamya. Muri zo harimo gutwika amazu y’Abahamya, gutoteza abanyeshuri b’Abahamya, kwirukanwa ku kazi, kubahamya ibyaha bazira ko bari mu materaniro cyanecyane abasaza b’itorero, urugero nka Dennis Christensen kugeza ubu ugifunzwe ataracirwa urubanza. Hari bamwe mu ba ambasaderi bababajwe na videwo twaberetse imara iminota ibiri igaragaza ibyo bintu byose. Bose baribazaga bati: “Kuki bibasira Abahamya ba Yehova?” Abo Bahamya baboneragaho uburyo bwo kubabwiriza, bakabasobanurira ko umuryango wacu utivanga muri politiki kandi ko umurimo dukora wo kubwiriza ufasha abantu benshi bo mu Burusiya bakarushaho kuba abantu beza. Hari umwambasanderi wavuze ati: “Aborutodogisi ntibakunda ko mubwiriza abayoboke babo.” Ambasade zisaga icumi zohereje abazihagarariye mu rukiko kandi bahagumye amasaha 8 yose urubanza rwamaze.

Abo Bahamya baturutse hirya no hino ku isi bavuye mu Burusiya ukwizera kwabo kwarushijeho gukomera, kubera ko biboneye ukuntu bagenzi babo bo mu Burusiya biyemeje gukomeza kuba indahemuka, kandi bakaba barabonye uburyo bwo kubwiriza abayobozi.

Ushinzwe amakuru:

David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, +1-845-524-3000