Soma ibirimo

22 KAMENA 2018
U BURUSIYA

Ikiganiro twagiranye n’abagore batanu bagabweho igitero n’abaporisi bo mu Burusiya

Ikiganiro twagiranye n’abagore batanu bagabweho igitero n’abaporisi bo mu Burusiya

Mu gitondo cyo ku itariki ya 10 Mata 2018, abashinzwe iperereza n’abaporisi bipfutse mu maso kandi bitwaje intwaro bigabije ingo z’Abahamya bo mu mugi wa Ufa, umurwa mukuru w’intara ya Bashkortostan mu Burusiya. Umuhamya witwa Anatoliy (Tolya) Vilitkevich yarafashwe, kandi abayobozi bakomeje kumufunga ataracirwa urubanza. Bashiki bacu bo mu mugi wa Ufa, harimo n’umugore wa Tolya witwa Alyona, batubwiye uko byagenze.