Soma ibirimo

7 MATA 2017
U BURUSIYA

Ku munsi wa gatatu w’iburanisha, Abahamya ba Yehova batanze ubuhamya

Ku munsi wa gatatu w’iburanisha, Abahamya ba Yehova batanze ubuhamya

NEW YORK—Umunsi wa gatatu w’urubanza rw’Abahamya ba Yehova mu Rukiko rw’Ikirenga rw’u Burusiya usoje urubanza rusubitswe kugeza tariki ya 12 Mata 2017 saa 10:00 za mu gitondo. Mu miburanishirize y’uyu munsi, Urukiko rwumvishe ubuhamya bw’Abahamya ba Yehova bane, batanze ibihamya bigaragaza ko ikirego cya Minisiteri y’Ubutabera cyo gufunga Ibiro byabo Bikuru no guca umurimo wabo mu gihugu cy’u Burusiya kidakwiriye kubahirizwa.

Umucamanza yabajije ibibazo byinshi cyane Minisiteri y’Ubutabera ayisaba gutanga ibihamya bigaragaza ko Abahamya ba Yehova ari intagondwa kandi ko bakwirakwiza ibitabo birimo ibitekerezo by’ubutagondwa. Minisiteri y’Ubutabera ntiyabashije kugira ibyo itanga. Vasiliy Kalin, umwe mu bagize komite iyobora Ibiro Bikuru by’Abahamya ba Yehova yabwiye urukiko ati “ndibutsa Minisiteri y’Ubutabera ko ikirego cyabo cyo guca Abahamya ba Yehova cyizababaza abantu babifuriza amahoro n’ubuzima bwiza.”

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, +1-845-524-3000

Mu Burusiya: Yaroslav Sivulskiy, +7-911-087-8009