Soma ibirimo

3 MATA 2017
U BURUSIYA

Videwo: Icyo abahanga bavuga ku byerekeye guca Abahamya mu Burusiya

Videwo: Icyo abahanga bavuga ku byerekeye guca Abahamya mu Burusiya

Ku itariki ya 5 Mata 2017, Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burusiya ruteganya gufata umwanzuro wo guca cyangwa kwemera umurimo w’Abahamya ba Yehova bo muri icyo gihugu. Ruramutse rufashe umwanzuro wo kubaca, byatuma idini ryabo rifatwa nabi. Hari inzobere nyinshi mu birebana n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu zo mu Burusiya n’ahandi, zagize icyo zivuga ku ihohoterwa rikorerwa Abahamya ba Yehova bo mu Burusiya, ndetse zivuga no ku ngaruka umwanzuro wo guca iryo dini wagira ku Bahamya no kuri icyo gihugu.

  • Heiner Bielefeldt: “Abahamya ba Yehova baramutse ati intagondwa, twese twaba turi zo.”

    Uwahoze ari intumwa idasanzwe y’Umuryango w’Abibumbye ikurikiranira hafi ibirebana n’umudendezo mu by’idini

  • Richard Clayton, QC: “Birababaje rwose kubona barakoresheje nabi itegeko ridakwiriye, bafite intego mbi.”

    Umwavoka uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ku rwego mpuzamahanga ahava n’intumwa y’u Bwongereza muri Komisiyo ya Venise

  • Dr. Massimo Introvigne: “Abahamya si abanyarugomo ahubwo ni bo bakorewe urugomo.”

    Umuhanga mu mibanire y’abantu, wahoze ahagarariye umuryango mpuzamahanga urwanya ibikorwa by’ivangura

  • Annika Hvithamar: ‘Abahamya ba Yehova baramutse ari intagondwa, amadini menshi y’Abakristo na yo yagombye gukurikiranwaho icyo cyaha.’

    Porofeseri muri kaminuza ya Copenhagen

  • Lyudmila Alekseyeva: “Sinavuga ko iri ari ikosa ryoroheje ahubwo ni icyaha.”

    Umwe mu bayobozi ba sosiyete siviri yo mu Burusiya iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu

  • Anatoly Vasilyevich Pchelintsev: “Nimureke twese tuvuganire Abahamya ba Yehova!”

    Umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru

  • Vladimir Vasilyevich Ryakhovskiy: “Bitangirira ku Bahamya ugasanga n’abandi bose bibagezeho.”

    Umuyobozi muri sosiyete siviri yo mu Burusiya iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu

  • Maksim Shevchenko: “Ibi bibangamiye amahame y’ibanze arebana n’umudendezo wo kuyoborwa n’umutimanama.”

    Perezida w’ikigo gikora ubushakashatsi ku madini na poritiki ihuje n’igihe tegezemo

  • Dr. Hubert Seiwert: ‘Ibirego byose Abahamya ba Yehova bagiye bashinjwa mu nkiko, nta shingiro byari bifite.’

    Umwarimu muri kaminuza ya Leipzig

  • Mercedes Murillo Muñoz: “Leta yizera cyane iri dini.”

    Umwarimu wigisha amategeko ya kiriziya muri kaminuza ya Roi Juan Carlos (Esipanye)

  • Consuelo Madrigal: “Njye mbona [Abahamya ba Yehova] nta cyo batwaye.”

    Umwavoka akaba yarahoze ari umushinjacyaha mukuru wa Esipanye