Soma ibirimo

29 GICURASI 2017
U BURUSIYA

Abapolisi bo mu Burusiya basheshe amateraniro y’Abahamya bo mu mugi wa Oryol bafunga n’Umuhamya wo muri Danimarike

Abapolisi bo mu Burusiya basheshe amateraniro y’Abahamya bo mu mugi wa Oryol bafunga n’Umuhamya wo muri Danimarike

Ku itariki ya 25 Gicurasi 2017, abapolisi bitwaje intwaro n’abo mu rwego rushinzwe ubutasi, binjiye aho Abahamya ba Yehova bari bateraniye mu mahoro mu mugi wa Oryol, mu Burusiya, basesa amateraniro yabo. Abategetsi bavuze ko bagiye kubarega mu nkiko kubera ko bakomeje gukorana n’umuryango uregwa gukora ibikorwa by’ubutagondwa. Ku itariki ya 14 Kamena 2016, ni bwo Leta y’u Burusiya yasheshe umuryango wo mu rwego rw’amategeko Abahamya ba Yehova bo mu mugi wa Oryol bakoreshaga, bawushinja ubutagondwa. Nanone kandi, abo bategetsi batwaye umwirondoro w’abari muri ayo materaniro bose, bafatira ibikoresho byabo bya elegitoroniki, nyuma baza no gusaka ingo z’Abahamya bo mu mugi wa Oryol.

Abo bategetsi bashoreye abo Bahamya babajyana ku biro by’urwego rushinzwe ubutasi, kandi bafunga umusaza w’itorero witwa Dennis Christensen, ukomoka muri Danimarike. Umushinjacyaha yahise yandikira Urukiko rw’Akarere ka Sovietsky, asaba ko Christensen akomeza gufungwa by’agateganyo kugira ngo urwego rushinzwe ubutasi rubone uburyo bwo gukusanya ibimenyetso no gushaka abatanga buhamya bo kumushinja. Umucamanza Svetlana Naumova yemeye ubwo busabe, ategeka ko Christensen amara amezi abiri afunzwe by’agateganyo. Uyu munsi turi bujuririre uwo mwanzuro. Urukiko nirwemeza ko ahamwa n’ibyaha, ashobora gukatirwa igifungo kiri hagati y’imyaka itandatu n’icumi, hashingiwe ku ngingo ya 282.2, igika cya 1, mu mategeko ahana.

Abahamya ba Yehova bo mu mugi wa Oryol bari bahuriye hamwe ngo basenge Imana; ntibari mu bikorwa by’umuryango wo mu rwego rw’amategeko, u Burusiya bwari bwarasheshe. Nubwo abategetsi b’u Burusiya bavuga ko icyo baba barwanya ari imiryango yo mu rwego rw’amategeko itemewe, nanone ibyo bakoze bigaragaza ko badashaka ko Abahamya bakomeza gahunda yabo yo gusenga Imana. Ibi ni nk’ibyabaye ku Bahamya bo mu mugi wa Taganrog, aho abayobozi babanje gusesa umuryango bakoreshaga mu rwego rw’amategeko, maze nyuma bakaza kurega 16 muri bo ibikorwa by’ubutagondwa, bitewe n’uko bagiraga amateraniro. Mu kwezi k’Ugushyingo 2015, abo Bahamya 16 bahamijwe ibyaha, ariko bakurirwaho igifungo n’amande bari baraciwe. Ubu ikibazo cyabo kirimo gusuzumwa n’Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu.