19 UKWAKIRA 2018
U BURUSIYA
Abayobozi b’u Burusiya bashinje Abahamya gutunga intwaro bababeshyera
Mu bitangazamakuru mpuzamahanga, hamaze iminsi hacicikana amakuru y’uko mu gace ka Kirov mu Burusiya, hari ibintu abayobozi basanze mu ngo z’abantu maze bavuga ko ari intwaro. Bavuze ko izo ntwaro ari iz’Abahamya ba Yehova. Icyakora, izo ntwaro bazisanze mu rugo rw’umuntu utari Umuhamya. Nubwo bazise intwaro, ni gerenade ebyiri zaguye umugese kandi zidakora hamwe na mine yapfubye. Ibyo ni bimwe mu bisigazwa by’intwaro zakoreshejwe mu Ntambara ya Kabiri y’Isi yose. Urwo rugo basanzemo izo ntwaro, ni urw’umugabo ufite umugore w’Umuhamya wa Yehova, kandi uko bigaragara, uwo mugore ntiyari azi ko umugabo we atunze izo ntwaro.
Uwo mugabo wari utunze ibyo bisigazwa yahoze ahagarariye itsinda ry’abaporisi bo mu Burusiya, bari bashinzwe gushakisha imirambo y’abasirikare bapfiriye mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro. Igihe yabaga akora ako kazi yabonaga intwaro nk’izo.
Nubwo Abahamya ari abantu barangwa n’urukundo, abayobozi b’u Burusiya bakomeje gushakisha ibinyoma babashinja. Ibyo bitwibutsa amagambo ya Yesu y’uko abaturwanya bari kutubeshyera “ibibi by’uburyo bwose.”—Matayo 5:11