Soma ibirimo

Inzu y’Amakoraniro iri Kolomyazhskiy mu mugi wa Saint-Pétersbourg

25 UKUBOZA 2017
U BURUSIYA

Abayobozi b’u Burusiya bafatiriye Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova

Abayobozi b’u Burusiya bafatiriye Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova

Ku itariki ya 14 Ukuboza 2017, Abayobozi b’u Burusiya binjiye ku ngufu mu Nzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova iri Kolomyazhskiy mu mugi wa Saint-Pétersbourg, bafunga iyo nyubako kandi barayifatira. Nta Muhamya wa Yehova n’umwe mu bari aho wakomeretse kandi n’iyo nyubako ntiyigeze yangirika.

Ifoto yafashwe igaragaza abasirikare b’u Burusiya bagabye igitero ku Bahamya

Iyo ni yo Nzu y’Amakoraniro nini cyane y’Abahamya ba Yehova abayobozi b’u Burusiya bafatiriye kuva ku itariki ya 17 Nyakanga 2017 igihe Urugereko rw’Ubujurire rw’Urukiko rw’Ikirenga rwafataga umwanzuro wo guca Abahamya. Urukiko rw’Ikirenga rwategetse ko imiryango Abahamya bakoresha mu rwego rw’amategeko mu Burusiya iseswa, umurimo wabo ugahagarara kandi imitungo yabo igafatirwa.

Abasirikare bari mu Nzu y’Amakoraniro

Iyo Nzu y’Amakoraniro ifite imyanya yo kwicaramo 1.500 yakoreshwaga n’Abahamya ba Yehova bo muri ako gace, yari yaravuguruwe muri 2002. Abavoka b’Abahamya bamenye ko abayobozi b’u Burusiya bandikishije ko iyo Nzu y’Amakoraniro ari iya leta aho kuba iy’Abahamya. Kuva icyo gihe iyo nzu yahawe ivuriro ryo muri ako gace kandi iriho n’icyapa cy’iryo vuriro.

Umwanzuro wo gufatira iyo nzu waje ukurikirana n’undi wafashwe icyumweru kimwe mbere yaho wo gufatira amazu yakoreshwaga n’ibiro bikuru by’Abahamya ari hafi y’i Saint-Pétersbourg. Uwo mwanzuro washeshe amasezerano yari amaze imyaka 17 ibiro bikuru by’Abahamya byo mu Burusiya byari byaragiranye n’umuryango wa Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania. Uwo mwanzuro nushimangirwa n’Urukiko rw’Ubujurire, ubutegetsi buzaba bufite uburenganzira bwo gufatira iyo nyubako hamwe n’izindi z’Abahamya zanditse ku Bahamya bo mu bindi bihugu.

Abahamya ba Yehova babona ko ibyo guverinoma y’u Burusiya ikora, bibangamira uburenganzira bw’idini. Ibyo bikorwa bituma bamburwa inyubako zabo kandi inyinshi muri zo zaguzwe cyangwa zisanwa n’abaturage b’u Burusiya bafite amikoro make. Abahamya barimo barakora uko bashoboye kose ngo bajuririre iyo myanzuro yafashwe na guverinoma, mu Rukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu no muri Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu.