Soma ibirimo

26 KAMENA 2017
U BURUSIYA

Abayobozi b’u Burusiya bashimiye Abahamya imirimo bakoze harimo n’Umunyadanimarike ufunze

Abayobozi b’u Burusiya bashimiye Abahamya imirimo bakoze harimo n’Umunyadanimarike ufunze

Ibaruwa abayobozi bo mu mugi wa Oryol yaravugaga ngo “Twishimiye ibyo mwakoreye abatuye muri uyu mugi kandi mukita no ku bidukikije”.

NEW YORK—Ku itariki ya 2 Kamena 2017, abayobozi bo mu mugi wa Oryol mu Burusiya bashimiye itorero ry’Abahamya ba Yehova kubera ubwitange bagaragaje bagakora isuku rusange iba buri mwaka ku itariki ya 22 Mata. Abahamya bagera kuri 70 bitangiye kumara umunsi wose bakura imyanda mu mihanda iba yazanywe n’umuyaga mu mugi wa Oryol no ku nkengero z’umugezi wa Orlik. Abayobozi b’umugi bashimiye Abahamya babaha impano n’ibaruwa yanditseho amagambo agira ati “Twishimiye ibyo mwakoreye abatuye muri uyu mugi kandi mukita no ku bidukikije”.

Icyakora nyuma y’ukwezi Abahamya bakoze isuku, habura icyumweru kimwe ngo abayobozi b’umugi babashimire, ku itariki ya 25 Gicurasi umuhamya witwa Dennis Christensen (ugaragara ku ifoto) igihe yari mu materaniro yarafashwe arafungwa aregwa ibyo bita ubutagondwa. Abayobozi b’u Burusiya bibasira Abahamya ba Yehova babarega ubutagondwa.

Dennis Christensen akora isuku mu mugi mu Kwakira 2011.

David A. Semonian, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova ku kicaro gikuru, yaravuze ati “Abantu bazi Abahamya ntibatangara iyo bumvise ko Abahamya ba Yehova na Dennis bitangiye gusukura umugi. Bamaze imyaka myinshi babikora ndetse no kuva igihe umuryango wabo wo mu rwego rw’amategeko waseswaga mu mwaka wa 2016. Ku isi hose Abahamya bazwiho kuba ari abaturage b’intangarugero harimo n’abo mu mugi wa Oryol. Ni yo mpamvu biteye agahinda kuba umuntu nka Dennis w’inyangamugayo afatwa nk’umugizi wa nabi, kandi yari aherutse gukora igikorwa gifasha abaturage bagenzi be ndetse cyashimwe n’abayobozi bo mugi wa Oryol. Twifuzaga ko Dennis afungurwa kandi akemererwa gukomeza gusenga no gukora indi mirimo afatanyije na bagenzi be bahuje ukwizera.”

Christensen yafunzwe hashize umwaka umuryango Abahamya bakoresha mu rwego rw’amategeko mu mugi wa Oryol usheshwe ku itariki ya 14 Kamena 2016. Christensen afunzwe kubera ko ku itariki ya 20 Mata 2017 Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burusiya rwafashe umwanzuro wo gufunga ibiro by’Abahamya ba Yehova bo mu Burusiya biri i St. Petersburg. Kugeza ubu Christensen afunzwe n’ubuyobozi bw’umugi wa Oryol kandi ntaracirwa urubanza.

Ushinzwe amakuru:

David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, +1-845-524-3000