Soma ibirimo

U BURUSIYA

Icyo twavuga ku Burusiya

Icyo twavuga ku Burusiya

Leta y’u Burusiya imaze guha Abahamya ba Yehova ubuzima gatozi mu mwaka wa 1992, Abahamya bateraniraga hamwe nta kibazo. Abahamya bongeye guhabwa ubuzima gatozi mu wa 1999 bashingiye ku itegeko rireba amadini kandi rigaha abantu uburenganzira bwo gukurikiza umutimanama wabo. Hari imiryango yo mu rwego rw’amategeko ibarirwa mu magana Abahamya ba Yehova bakoresha mu Burusiya hose kandi yose yahawe ubuzima gatozi.

Icyakora, Abahamya ba Yehova bakomeje gutotezwa kandi bakavutswa umudendezo mu by’idini. Kuva mu wa 2009, inzego z’ubutegetsi zagiye zibasira Abahamya, zigakoresha nabi itegeko ryo mu Burusiya rikumira ibikorwa by’ubutagondwa. Inkiko zo mu Burusiya zavuze ko ibitabo byinshi by’Abahamya hamwe n’urubuga rwabo rwa jw.org birimo ibitekerezo by’ubutagondwa. Abapolisi basatse amazu y’Abahamya abarirwa mu magana hamwe n’amazu basengeramo. Abashinjacyaha bagiye bashinja Abahamya ibyaha babaziza ko bagira amateraniro.

Nubwo Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu n’indi miryango mpuzamahanga yagiye igaragaza ko idashyigikiye ibyo abayobozi b’u Burusiya bakora, abo bayobozi nta cyo bigize bakora ngo bavaneho ibikorwa by’urugomo n’ivangura bikorerwa Abahamya ba Yehova. Abayobozi b’u Burusiya bakomeje kubuza Abahamya gukora umurimo wabo.