Soma ibirimo

21 WERURWE 2017
U BURUSIYA

Abahamya ba Yehova bo ku isi hose barasaba ko u Burusiya burenganura bagenzi babo

Abahamya ba Yehova bo ku isi hose barasaba ko u Burusiya burenganura bagenzi babo

NEW YORK—Abahamya ba Yehova bamaze kumenya ko u Burusiya bushaka kubaca muri icyo gihugu, bahise bashyiraho gahunda yo kwandika amabaruwa asaba guverinoma y’icyo gihugu n’Urukiko rw’Ikirenga kubarenganura. Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova irasaba Abahamya basaga 8.000.000 kubigiramo uruhare.

Ku itariki ya 15 Werurwe 2017, Minisitiri w’Ubutabera w’u Burusiya yasabye Urukiko rw’Ikirenga rw’icyo gihugu kwemeza ko Ibiro by’Abahamya ba Yehova byo mu Burusiya bishyigikira ibitekerezo by’ubutagondwa kandi ko bifungwa. Nanone mu byo yasabye harimo no guhagarika imirimo ikorerwa ku biro by’Abahamya ba Yehova muri icyo gihugu. Urukiko rw’Ikirenga nirwemeza ubwo busabe, ibiro by’Abahamya ba Yehova biri hafi y’i St. Petersburg yo muri icyo gihugu bizafungwa. Ibyo bibaye, imiryango igera kuri 400 ihagarariye Abahamya ba Yehova mu rwego rw’amategeko yaseswa, bigatuma amatorero asaga 2.300 yo muri icyo gihugu atongera kugira amateraniro. Amazu yo ku biro by’Abahamya ba Yehova ndetse n’andi yo gusengeramo ari hirya no hino mu gihugu yafatirwa na leta. Uretse n’ibyo kandi, Umuhamya wa Yehova uwo ari we wese yaba ashobora gukurikiranwa n’inkiko azira ibikorwa byo gusenga Imana. Biteganyijwe ko Urukiko rw’Ikirenga ruzafata umwanzuro kuri icyo kibazo ku itariki ya 5 Mata.

Umuvugizi w’Abahamya ba Yehova, David A. Semonian, ukorera ku cyicaro cyabo gikuru, yaravuze ati “Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova ishaka ko icyo kibazo kimenyekana. Kureba abantu b’abanyamahoro kandi bakurikiza amategeko ukabafata kimwe n’abakora ibikorwa by’iterabwoba, byaba ari ukugoreka amategeko ahana ibikorwa by’ubutagondwa. Ibyo babashinja bishingiye ku binyoma gusa.”

Si ubwa mbere Abahamya ba Yehova bo hirya no hino ku isi bandika basaba kurenganurwa. Mu myaka 20 ishize, Abahamya ba Yehova banditse amabaruwa yo gushyigikira bagenzi babo bo mu Burusiya, igihe bamwe mu bategetsi bariho icyo gihe bavugaga amagambo yo kubasebya. Byongeye kandi, Abahamya bashyizeho gahunda yo kwandika amabaruwa basaba abategetsi bo mu bihugu bitandukanye, urugero nko muri Yorudaniya, Koreya na Malawi, guhagarika ibikorwa byo gutoteza Abahamya bagenzi babo.

Semonian yakomeje avuga ati “gusoma Bibiliya, kuririmba no gusengera hamwe na bagenzi babo nta cyaha kirimo. Twiringiye ko iyi gahunda izakorwa ku isi hose yo kwandikira abategetsi b’u Burusiya, izatuma abategetsi b’icyo gihugu bahagarika ibikorwa byo kurenganya bagenzi bacu.”

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, +1-845-524-3000

Mu Burusiya: Yaroslav Sivulskiy, +7-812-702-2691