Soma ibirimo

22 KANAMA 2018
U BURUSIYA

Bavuye muri gereza none bafungishijwe ijisho

Bavuye muri gereza none bafungishijwe ijisho

Abavandimwe babiri bahanishijwe gufungishwa ijisho bari kumwe n’abavoka babo. Uhereye ibumoso ugana iburyo: Umwavoka Vitaly Svintsov, Vladimir Kochnev, Aleksandr Suvorov n’umwavoka Egiazar Chernikov.

Ku itariki ya 3 Kanama 2018, umucamanza w’Urukiko rw’Akarere ka Leninsky ruri muri Orenburg mu Burusiya witwa Inna Yangubayeva, yategetse ko Umuhamya witwa Vladimir Kochnev n’undi witwa leksandr Suvorov bafungishwa ijisho nyuma y’uko buri wese yari amaze amezi abiri n’igice muri gereza. Kuri uwo munsi nyirizina ni na bwo Urukiko rw’Akarere rwa Magadan rwategetse ko undi Muhamya witwa Konstantin Petrov afungishwa ijisho nyuma yo kumara amezi arenga abiri ari muri gereza. Nubwo twishimiye ko abo bavandimwe bacu batatu bavuye muri gereza, urubanza rwabo nta bwo rurarangira. Nibahamwa n’icyaha bazakatirwa igifungo cy’imyaka icumi.

Kuva ku itariki ya 16 Kanama, mu Burusiya hari Abahamya 9 bafungishijwe ijisho n’abandi 25 bari muri gereza. Abandi Bahamya 30 barimo n’abagore bategetswe gusinya inyandiko ivuga ko batemerewe kuva mu duce batuyemo badahawe uruhushya n’abayobozi. Dukomeje gusenga dusabira abavandimwe na bashiki bacu bo mu Burusiya bahanganye n’ibyo bibazo bitoroshye.—2 Abakorinto 1:11.