Soma ibirimo

20 UKUBOZA, 2017
U BURUSIYA

Mu Burusiya bashimangiye umwanzuro wo guca Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya

Mu Burusiya bashimangiye umwanzuro wo guca Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya

Urukiko rw’akarere ka Leningrad rwanze kwemera ubujurire bwa Abahamya ba Yehova ku rubanza rwaciriwe mu mugi wa Vyborg muri Kanama 2017, rwo guca Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu rurimi rw’Ikirusiya bayishinja ko ngo irimo ibitekerezo by’ubutagondwa. Hari abantu bagera kuri 30 bari baje kumva urwo rubanza, muri abo harimo abahagarariye ibihugu urugero nk’u Buholandi, u Busuwisi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu gihe cy’urubanza, abaregwa bagiye bagaragaza ibimenyetso bigaragaza ko abakoze ikiswe ubushakashatsi maze bakemeza ko Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya atari Bibiliya kandi ko irimo ibitekerezo by’ubutagondwa bavuze ibinyoma.

Abo biyise abashakashatsi bavuze ko iyo Bibiliya itabarwa nka Bibiliya nyayo bitewe n’uko mu izina ryayo hatarimo ijambo Bibiliya. Abatuburanira bagurutse ku ipaji ya gatanu ya Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yo mu 2007 mu Kirusiya ahagira hati “Iyi ni Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu Kirusiya.” Nanone abatuburanira banenze abo biyise abashakashatsi kuko bamaze iminsi 287 yose bakora ubushakashatsi, ariko bakibagirwa gusoma ibikubiye muri iyo nteruro ngufi yo muri iyo Bibiliya tumaze kuvugaho.

Nanone hari undi mushakashatsi wunzemo avuga ko Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya itafatwa nka Bibiliya, ngo bitewe n’uko itahawe “umugisha n’abakurambere” kandi ngo ikaba idahuza ijambo ku rindi n’izindi Bibiliya. Nanone abo bashakashatsi banenze iyo Bibiliya kuko ikoresha izina ry’Imana ari ryo Yehova kandi ikaba idashyigikira imyinshi mu migenzo y’amadini. Umucamanza yanze ko abatuvuganira biregura kuri ibyo birego bishya abo biyise abashakashatsi bari bongeye kurega Bibiliya yacu.

Kubera ko ubujurire bwacu bwanze kwemerwa, abavandimwe bacu nta handi bajuririra mu Burusiya, ahubwo bazashyikiriza icyo kirego Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu.

Abahamya ba Yehova bo hirya no hino ku isi bemera badashidikanya ko nta butegetsi bw’abantu bushobora kurwanya Ijambo ry’Imana ngo bubishobore.—Yesaya 40:8.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, +1-845-524-3000