Soma ibirimo

1 NYAKANGA 2014
U BURUSIYA

Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwemeje ko Abahamya ba Yehova bo mu Burusiya bafite uburenganzira bwo guteranira hamwe

Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwemeje ko Abahamya ba Yehova bo mu Burusiya bafite uburenganzira bwo guteranira hamwe

Ku itariki ya 26 Kamena 2014, Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu (CEDH), rwarenganuye Abahamya ba Yehova ruvuga ko bakwiriye guhabwa uburenganzira bwo gusenga, batabangamiwe n’abategetsi b’u Burusiya. Abacamanza bose b’urukiko bageze ku mwanzuro w’uko u Burusiya bwarenze ku ngingo ya 5 (yo mu mategeko agenga umudendezo n’umutekano by’umuntu), n’ingingo ya 9 yo mu Masezerano y’Ibihugu by’u Burayi Arengera Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu (ivuga ko umuntu afite uburenganzira bwo kuvuga icyo atekereza, ubwo kuyoborwa n’umutimanama n’ubwo kujya mu idini ashaka). Icyo gihugu cyarenze kuri izo ngingo ku mugoroba wo ku itariki ya 12 Mata 2006, ubwo abapolisi banjiraga mu buryo bunyuranije n’amategeko ahaberaga amateraniro, bakayasesa.

Kuri uwo mugoroba, ku isi hose Abahamya ba Yehova bari bateraniye hamwe mu muhango ngarukamwaka wo kwibuka urupfu rwa Yesu Kristo. Hari amatorero abiri y’i Moscou yari yakodasheje icyumba cy’amashuri cyo gukoreramo iryo teraniro ryihariye, kandi byari byitezwe ko haza abantu basaga 400. Igihe iteraniro ryari rigeze hagati, haje abapolisi bo mu mutwe ushinzwe guhosha imyivumbagatanyo, abo mu mutwe w’indobanure (OMON) bitwaje intwaro, hamwe n’abandi cumi na babiri bambaye imyenda y’igipolisi, bose bari mu modoka icumi z’igipilisi no muri bisi ebyiri. Bahise bagota inzu amateraniro yaberagamo, bahita basesa amateraniro batabanje kwerekana impapuro zibaha uburenganzira. Bategetse abari mu nzu ngo basohoke, basaka inzu bari bateraniyemo, bafatira ibitabo kandi abagabo 14 mu bari aho bafashwe ku ngufu bajya gufungirwa ku biro by’abapolisi. Hari umwavoka Abahamya ba Yehova bahamagaye ngo ajye kunganira abo bagenzi babo bari bafungiwe ku biro by’abapolisi. Akihagira abapolisi baramusatse, bamutura hasi, bamufatira icyuma ku ijosi kandi bamutera ubwoba bavuga ko niyibeshya agatanga ikirego, umuryango we uzabiryora. Nyuma y’amasaha hafi ane, ba bagabo bararekuwe bemererwa gusubira mu ngo zabo.

Nikolay Krupko, avugwa cyane muri urwo rubanza

Umuhamya wa Yehova witwa Nikolay Krupko n’abandi batatu bari bafunganywe, bareze abategetsi bavuga ko basheshe amateraniro yabo kandi bakabafunga mu buryo bunyuranije n’amategeko. Nyuma yo gusiragira mu nkiko zo mu karere ka Lyublino n’izo mu mugi wa Moscou zikanga kwakira ikirego cyabo, abo bagabo bajyanye ikirego cyabo mu Rukiko rw’u Burayi (CEDH) muri Kamena 2007.

Mu mwanzuro Urukiko rw’u Burayi (CEDH) rwafashe ku itariki ya 26 Kamena mu rubanza Krupko na bagenzi be baburanagamo n’u Burusiya, rwagize ruti “urukiko rubona ko niyo abategetsi baba bataramenyeshejwe ko hagiye kubaho iteraniro, mu gihe abaje muri iryo teraniro badahungabanya umutekano wa rubanda, guhagurutsa abapolisi bakajya gusesa iryo teraniro ry’abantu b’abanyamahoro, ntibikwiriye gufatwa nk’ingamba ‘zikenewe, mu gihugu kigendera kuri demokarasi’. . . Ibyo binashimangira ko atari ngombwa ko iryo teraniro risabirwa uburenganzira, kuko ibyo atari ibintu byakoranirije abantu hanze ngo bateze urusaku; ahubwo abantu bari bateraniye hamwe mu nzu, mu muhango wo mu rwego rw’idini utagamije guhungabanya umutekano wa rubanda. Nubwo abategetsi bumva ko iryo teraniro ritubahirije amategeko bitewe n’uko batamenyeshejwe ibyaryo mbere y’igihe, kuzana abapolisi benshi bo mu mutwe uhosha imyivumbagatanyo ngo basese iryo teraniro, ukagerekaho gufata no gufunga abaje muri iryo teraniro mu gihe cy’amasaha atatu, nta ho bihuriye no kubungabunga umutekano wa rubanda.”

Uru ni urubanza rwa kane Abahamya ba Yehova batsinzemo u Burusiya, bitewe n’uko butubahiriza uburenganzira bwabo. Mu mwaka wa 2007, mu rubanza Kuznetsov na bagenzi be baburanagamo n’u Burusiya, Urukiko rw’u Burayi (CEDH) rwafashe umwanzuro w’uko u Burusiya bwarenze ku Masezerano y’Ibihugu by’i Burayi Arengera Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, igihe abategetsi b’icyo gihugu basesaga amateraniro y’Abahamya bafite ubumuga bwo kutumva yari yabereye i Chelyabinsk. Mu mwaka wa 2010, Urukiko rw’u Burayi (CEDH) rwafashe umwanzuro mu rubanza Abahamya ba Yehova b’i Moscou baburanagamo n’u Burusiya; icyo gihe Umushinjacyaha wo mu mugi wa Moscou yari yasheshe mu buryo bunyuranije n’amategeko umuryango w’Abahamya ba Yehova wo muri icyo gihugu kandi avuga ko uwo muryango uciwe. Mu mwaka wa 2013, mu rubanza Avilkina n’abandi Bahamya baburanagamo n’u Burusiya, urwo rukiko rwavuze ko u Burusiya butubahirije uburenganzira bw’ikiremwamuntu igihe umushinjacyaha wo mu mugi wa St. Petersburg yategekaga ko amakuru y’ibanga ahereranye n’ubuvuzi ashyirwa ahagaragara.

Iyi myanzuro y’Urukiko rw’u Burayi (CEDH) ishimangiye ko igihe abategetsi b’u Burusiya bageragezaga gukuraho Abahamya ba Yehova bo mu Burusiya, babavukije umudendezo bahabwa n’Itegekonshinga ry’icyo gihugu hamwe n’ubwo bahabwa mu Masezerano y’Ibihugu by’i Burayi Arengera Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu.