Soma ibirimo

4 WERURWE 2013
U BURUSIYA

Ikimanyu cy’umubumbe cyasandariye mu Burusiya

Ikimanyu cy’umubumbe cyasandariye mu Burusiya

Ku itariki ya 15 Gashyantare 2013, ikimanyu cy’umubumbe cyasandariye mu kirere cyo mu majyepfo y’Imisozi ya Oural, mu ntara ya Chelyabinsk mu Burusiya, gikomeretsa abantu barenga igihumbi, cyangiza amazu kandi utumanyu twacyo tumenagura amadirishya y’amazu menshi. Abasaza b’amatorero y’Abahamya ba Yehova bo muri ako gace, bahise bashakisha uko bavugana n’Abahamya bo mu karere kibasiwe n’icyo kiza. Abahamya ba Yehova bagera ku icyenda, harimo umwana umwe, ni bo bakomerekejwe n’ibirahuri by’amazu byamenaguritse. Nanone hari inzu bateraniramo yangiritse gato hamwe n’andi mazu 75 yo kubamo. Abahamya bo muri ako gace barimo barakora uko bashoboye kose kugira ngo basane ibyangiritse kandi bavaneho ibisigazwa by’amazu yangiritse.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown wo mu Rwego Rushinzwe Amakuru, tel. +1 718 560 5000

Mu Burusiya: Grigory Martynov, tel. +7 812 702 2691