Soma ibirimo

16 GASHYANTARE 2018
U BURUSIYA

Urukiko ruzatangira kuburanisha Dennis Christensen

Urukiko ruzatangira kuburanisha Dennis Christensen

Ku itariki ya 19 Gashyantare 2018, urubanza rwa Dennis Christensen ruzatangira kuburanishwa. Christensen ni Umuhamya wa Yehova ukomoka muri Danimarike wafunzwe by’agateganyo kuva muri Gicurasi 2017, mu mugi wa Oryol mu Burusiya.

Ku itariki ya 31 Mutarama 2018, Umushinjacyaha Mukuru wo mu karere ka Oryol yakusanyije inyandiko y’amapaji 76 igaragaza ibyo Christensen aregwa. Umushinjacyaha yavuze ko icyaha aregwa gihanishwa ingingo ya 282.2(1) y’Itegeko mpanabyaha ryo mu Burusiya. Aregwa ko yateguye amateraniro y’idini rivugwa ko ari agatsiko k’intagondwa. Aramutse ahamwe n’icyo cyaha yahanishwa igifungo k’imyaka icumi.

Mu by’ukuri Christensen nta cyaha na kimwe yakoze. Yafashwe igihe yari ari mu materaniro ari kumwe n’umugore we n’abandi bahuje ukwizera. Urubanza rwe ruzatangira kuburanishwa ku itariki ya 19 Gashyantare 2018, saa munani n’igice z’umugoroba, mu Rukiko rwa Zheleznodorozhniy rwo mu karere ka Oryol.