3 WERURWE 2014
U BURUSIYA
Amakuru mashya: Bagerageje guca urubuga rwa JW.ORG biranga
ST. PETERSBURG mu Burusiya—Ku itariki ya 22 Mutarama 2014, Abahamya ba Yehova batsinze urubanza rukomeye ubwo urukiko rw’ubujurire rwasesaga umwanzuro w’urukiko rw’ibanze wasabaga ko urubuga rwemewe rw’Abahamya ba Yehova rwa jw.org rwacibwa mu Burusiya hose.
Urukiko rw’Akarere rwa Tver rwasheshe umwanzuro Urukiko rw’Ibanze rwa Tsentralniy rwafashe ku itariki ya 7 Kanama 2013. Urwo Rukiko rw’Akarere rwemeje ko umwanzuro w’Urukiko rw’Ibanze wo guca urubuga rwemewe rw’Abahamya ba Yehova, batabanje kumva uko nyir’urwo rubuga yiregura, nta shingiro ufite. Umushinjacyaha w’i Tver yajyanye ikirego avuga ko urubuga rwa jw.org ruriho ibitabo inkiko zo mu Burusiya zashyize ku rutonde rw’ibitabo birimo ibitekerezo by’“ubutagondwa.” Abahamya ba Yehova bakimara kumenya uwo mwanzuro Urukiko rw’Ibanze rwari rwafashe, bahise bakura ibyo bitabo ku rubuga rwa jw.org mu Burusiya. Urukiko rw’Akarere rwa Tver rwemeje ko Abahamya bubahirije amategeko ya leta y’u Burusiya, maze rusesa umwanzuro wari wafashwe wo guca urubuga rwa jw.org.
Abahamya ba Yehova bajuririye imyanzuro yafashwe n’inkiko zo mu Burusiya, yavugaga ko bimwe mu bitabo byabo birimo ibitekerezo by’“ubutagondwa” kandi bageza ibirego bitandukanye mu Rukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu.
Grigory Martynov, akaba ari umuvugizi w’Abahamya ba Yehova mu Burusiya yaravuze ati “tunejejwe no kuba ubu abacamanza barabonye akamaro k’urubuga rwacu kandi bakibonera ukuntu twahise dukurikiza ibyo urukiko rw’u Burusiya rwadusabye. Tuzakomeza kuvuganira ibitabo byacu, kandi duharanire uburenganzira Abarusiya bafite bwo kubona inyigisho zo muri Bibiliya.”
J. R. Brown, akaba ari umuvugizi w’Abahamya ku cyicaro gikuru yaravuze ati “Abahamya bo hirya no hino ku isi bishimiye ko twatsinze. Kuba twaratsinze urwo rubanza bizatuma abaturage bose bo mu Burusiya bakomeza kugera kuri urwo rubuga rw’imena mu gufasha abantu kwiga Bibiliya.”
Ushinzwe amakuru:
Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, wo mu rwego rushinzwe amakuru, tel. +1 718 560 5000
Mu Burusiya: Grigory Martynov, tel. +7 812 702 2691