Soma ibirimo

7 MATA 2016
U BURUSIYA

U Burusiya bushobora gufunga ibiro by’Abahamya ba Yehova byo muri icyo gihugu

U Burusiya bushobora gufunga ibiro by’Abahamya ba Yehova byo muri icyo gihugu

ST. PETERSBURG, mu Burusiya—Ni ubwa mbere abategetsi b’u Burusiya bavuga ko bashobora gufunga ibiro bikuru by’Abahamya ba Yehova byo muri icyo gihugu.

Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru w’u Burusiya, byasohoye ibaruwa yanditswe ku itariki ya 2 Werurwe 2016, ivuga ko ibiro by’Abahamya nibirenza amezi abiri bitarakemura ibibazo leta ivuga ko ifitanye na bo, aho ibarega ubutagondwa, izasesa umuryango wo mu rwego rw’idini bakoresha muri icyo gihugu. Umuvugizi w’Abahamya ba Yehova, Yaroslav Sivulskiy, agira ati “guseswa k’umuryango wacu ku rwego rw’igihugu, bizaba bikubiyemo gufatira imitungo yawo, kandi amaherezo idini ry’Abahamya ba Yehova rigacibwa ku butaka bw’u Burusiya hose.”

Ibiro by’Abahamya ba Yehova byo mu Burusiya.

Biratangaje kuba ibi bintu bibaye mu gihe Abahamya ba Yehova bo mu Burusiya biteguraga kwizihiza isabukuru y’imyaka 25, uhereye igihe bahabwaga ubuzimagatozi ku ncuro ya mbere. Ibiro byabo byahawe uburenganzira bwo gukora bwa mbere ku itariki ya 27 Werurwe 1991, byongera kubuhabwa ku itariki ya 29 Mata 1999. Icyo gikorwa cyo gushaka gufunga ibiro bikuru by’Abahamya ba Yehova, biherereye ahitwa Solnechnoye, ku birometero 40 ugana mu majyaruguru ya St. Petersburg, ni cyo giheruka mu byo guverinoma y’icyo gihugu ikora ibangamira Abahamya. Mu mwaka ushize, abategetsi b’u Burusiya banze ko ibitabo by’Abahamya byongera kwinjizwa mu gihugu, harimo na Bibiliya zo mu kirusiya, kandi icyo ni cyo gihugu cyabaye icya mbere mu guca urubuga rw’Abahamya ba Yehova, ari rwo jw.org. Sivulskiy agira ati “amategeko yo guhana ibikorwa by’ubutagondwa akoreshwa nabi ku Bahamya bo mu Burusiya. Abahamya ba Yehova ntibemera iyo myanzuro. Twifuza gukomeza gukorera Imana yacu mu bwisanzure kandi tukigisha abantu Bibiliya mu mahoro, nk’uko tumaze imyaka 125 tubikora muri iki gihugu.”

Icyakora, abategetsi b’u Burusiya bakomeje kugaragariza urwango Abahamya ba Yehova ahanini rushingiye ku mishyikirano yagiye iba hagati ya guverinoma y’icyo gihugu n’idini ry’Aborutodogisi. Nk’uko ibitangazamakuru mpuzamahanga byagiye bibivuga, urugero nka The New York Times, “amasezerano guverinoma y’icyo gihugu yagiranye n’idini ry’Aborutodogisi,” asa n’aho yenyegeza ibikorwa by’ubushotoranyi n’ishyirwaho ry’amategeko abangamira ibikorwa by’Abahamya ba Yehova, ndetse n’iby’andi madini mato yo mu Burusiya. Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika byavuze ko icyemezo iyo guverinoma “yafatiye Abahamya ba Yehova bo mu Burusiya kibangamiye n’abaharanira umudendezo mu by’idini.” Ibiro Ntaramakuru by’u Bwongereza na byo byavuze ko icyo gihugu gikomeje gukurikirana Abahamya ba Yehova hamwe n’abandi bantu benshi, cyitwaje itegeko rikumira ibikorwa by’ubutagondwa. Mu kwezi k’Ukuboza 2015, ikinyamakuru The Independent cyavuze ko u Burusiya bwashyizeho iryo tegeko bugamije “gukumira ibitero by’iterabwoba n’ibikorwa by’urugomo by’intagondwa.” Igitangaje ariko, nk’uko ikinyamakuru The Huffington Post cyo ku itariki ya 20 Werurwe 2016 kibivuga, iryo tegeko ryagiye rikoreshwa hagamijwe “kwibasira abantu basenga mu mahoro,” urugero nk’Abahamya ba Yehova. Nubwo Abahamya ba Yehova bagiye bashaka uko barenganurwa n’inkiko zo mu gihugu cyangwa Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, ikinyamakuru The Moscow Times cyo ku itariki ya 25 Werurwe 2016, cyavuze ko u Burusiya bwatoye itegeko rishya rivuga ko “inkiko z’u Burusiya zifite ububasha bwo gusesa imyanzuro yafashwe n’inkiko mpuzamahanga.”

Abashyitsi bari aho bakirira abantu ku biro by’Abahamya byo mu Burusiya.

Ku biro bikuru by’Abahamya ba Yehova byo mu Burusiya, ni ho hategurirwa inyigisho zishingiye kuri Bibiliya zigenewe abaturage bo muri icyo gihugu. Kuri ibyo biro ni na ho hategurirwa gahunda zo gutanga imfashanyo zigenewe abibasiwe n’ibiza. Mu Burusiya hari Abahamya ba Yehova barenga 175.000, mu gihe abaturage bose b’icyo gihugu basaga 146.000.000.

David A. Semonian, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova ku rwego mpuzamahanga ukorera ku cyicaro gikuru kiri i New York, yagize ati “birababaje cyane kuba guverinoma y’u Burusiya ishaka gufunga ibiro byacu byo muri icyo gihugu. Abahamya ba Yehova n’abandi bantu bari hirya no hino ku isi bategerezanyije amatsiko amaherezo y’ibi bintu.”

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, Ibiro bishinzwe amakuru, tel. +1 718 560 5000

Mu Burusiya: Yaroslav Sivulskiy, tel. +7 812 702 2691