Soma ibirimo

27 NYAKANGA 2015
U BURUSIYA

U Burusiya bwafunze urubuga rwemewe rw’Abahamya ba Yehova

U Burusiya bwafunze urubuga rwemewe rw’Abahamya ba Yehova

Nyuma y’amezi arindwi Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burusiya ruvuze ko urubuga rwemewe rw’Abahamya ba Yehova rwa www.pr418.com ruriho ibitekerezo by’ubutagondwa, abayobozi bo mu Burusiya bafunze urwo rubuga. Ku itariki ya 21 Nyakanga 2015 Minisiteri y’Ubutabera y’u Burusiya yashyize urubuga rwa jw.org ku rutonde rw’imbuga n’ibitabo bigaragaza ibitekerezo by’ubutagondwa. Ibigo bitanga interineti mu Burusiya hose byafunze urwo rubuga kandi kwamamaza urwo rubuga biba icyaha gihanwa n’amategeko muri icyo gihugu. U Burusiya ni cyo gihugu cyonyine ku isi hose cyafunze urubuga rwa jw.org.

Imvo n’imvano y’ifungwa ry’urubuga rwa JW.ORG

Abahamya ba Yehova bo mu Burusiya ntibari bazi ko mu mwaka wa 2013 abayobozi b’umugi wa Tver bari baratanze ikirego mu ibanga bashaka ko urwo rubuga rufungwa. Umushinjacyaha w’umugi wa Tver yari yaratanze ikirego mu Rukiko rw’Akarere rwa Tsentralniy asaba ko urubuga rwa jw.org rwafungwa kubera ko rwariho ibitabo bike by’Abahamya ba Yehova urukiko rw’u Burusiya rwavuze ko birimo ibitekerezo by’ubutagondwa. * Ku itariki 7 Kanama 2013, urukiko rw’akarere rwemeye ko icyo kirego gifite ishingiro rutiriwe rubimenyesha Abahamya ba Yehova kandi ruvuga ko urubuga rwa jw.org ruriho ibitekerezo by’ubutagondwa.

Nyuma y’ukwezi ni bwo Abahamya bamenye umwanzuro w’urwo rukiko babikesheje ibitangazamakuru. Bahise bajurira kandi bakura ibyo bitabo ku rubuga rwacu ku buryo umuntu uri mu Burusiya atabibona. Ku itariki ya 22 Mutarama 2014 Urukiko rw’Akarere rwa Tver rwasheshe umwanzuro w’urukiko, ruvuga ko urwo rukiko rutashingiye ku mategeko igihe rwahagarikaga urubuga rwa jw.org, bityo rukaba rwaragombaga gutumira ba nyir’urwo rubuga kugira ngo biregure mu rubanza.

S. G. Kekhlerov, wungirije umushinjacyaha mukuru, ntiyanyuzwe n’umwanzuro w’urukiko rw’akarere maze ajuririra Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burusiya. Icyo gihe Abahamya ntibamenyeshejwe neza iby’urwo rubanza. Icyakora, ku itariki ya 2 Ukuboza 2014 Urukiko rw’Ikirenga rwumvishe ubujurire rw’umushinjacyaha, Abahamya badahari.

Urukiko rw’Ikirenga rwavuze ko Abahamya bakuye ibyo bitabo ku rubuga rwabo nyuma gato y’urubanza rwo muri Kanama 2013. Icyakora urwo rukiko rwavuze ko ibyo bitabo bishobora kongera kugaragara kuri urwo rubuga nubwo nta gihamya rwari rufite. Ibyo byatumye urwo rukiko rusesa umwanzuro w’urukiko rw’akarere, rushimangira umwanzuro wari wafashwe n’urukiko rwa mbere w’uko urubuga rwa jw.org ruriho ibitabo birimo ibitekerezo by’ubutagondwa. * Abahamya ba Yehova bagejeje ubujurire ku Rukiko rw’Ikirenga bavuga ko batemera imikirize y’urwo rubanza, ariko rwanga kwakira ubujurire bwabo. Nanone Abahamya bagejeje ubujurire bwabo kuri Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga ariko ku itariki ya 8 Nyakanga yanga kwakira ubujurire bwabo.

Umwanzuro ubangamiye uburenganzira mu by’idini

Abahamya ba Yehova bavuga ko umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga nta shingiro ufite kubera ko kuva nyuma gato ya Kanama 2013 ibitabo byacu byose bavuga ko birimo ibitekerezo by’ubutagondwa byakuwe ku rubuga rwa jw.org mu Burusiya. Uwo mwanzuro ukimara gufatwa, abayobozi b’u Burusiya bategetse ibigo bitanga umuyoboro wa interineti muri icyo gihugu gufunga urubuga rwa jw.org mu Burusiya. Ibyo byatumye abantu bari basanzwe basura urubuga rwacu batongera kubona Bibiliya iboneka mu ndimi zisaga 130 n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya biboneka mu ndimi zisaga 700, harimo ikirusiya n’ururimi rw’amarenga rw’ikirusiya. Muri iki gihe, umuntu wese wo mu Burusiya ushishikariza abandi gusura urwo rubuga aba ashobora gushyikirizwa inkiko agashinjwa icyaha cyo gukwirakwiza ibitekerezo by’ubutagondwa. Gufunga urwo rubuga byatumye Abahamya ba Yehova basaga 170.000 batongera kubona inyigisho zishingiye ku Ijambo ry’Imana barubonagaho.

Uwo mwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga watumye abayobozi bamwe na bamwe b’u Burusiya babona uburyo bwo kubangamira ibikorwa byo mu rwego rw’idini by’Abahamya ba Yehova. Igihe cyose hakiri abayobozi bakoresha nabi itegeko ry’u Burusiya rikumira ibikorwa by’ubutagondwa, bizakomeza kuvutsa abantu uburenganzira bwabo mu by’idini. Abahamya ba Yehova biringiye ko abayobozi bashyira mu gaciro bazaharanira uburenganzira bw’ibanze umuntu akenera bwo gusenga uko abyumva maze bagaca urwo rubanza neza bakurikije amasezerano mpuzamahanga u Burusiya bwashyizeho umukono n’itegeko nshinga ry’icyo gihugu.

^ par. 4 Ku itariki ya 1 Kamena 2015 inkiko zo mu Burusiya zavuze ko ibitabo 78 by’Abahamya ba Yehova birimo ibitekerezo by’ubutagondwa. Abahamya bajuririye iyo myanzuro, haba mu nkiko zo muri icyo gihugu no mu Rukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu.

^ par. 7 Uwungirije umushinjacyaha mukuru we ubwe yajuririye urukiko rusesa imanza, kandi Urugereko rw’Urukiko rw’Ikirenga Ruca Imanza za Gisivili rwaciye urwo rubanza.