Soma ibirimo

2 KAMENA 2017
U BURUSIYA

Urukiko rw’Akarere rwo mu mugi wa Oryol ruzumva ubujurire bwa Dennis Christensen ku kibazo cy’ifungwa ry’agateganyo

Urukiko rw’Akarere rwo mu mugi wa Oryol ruzumva ubujurire bwa Dennis Christensen ku kibazo cy’ifungwa ry’agateganyo

Amakuru agezweho: Kumva ubujurire byari biteganyijwe ku itariki ya 7 Kamena 2017, byimuriwe igihe kitazwi.

Ku itariki ya 7 Kamena 2017, ku isaha ya saa munani ni bwo Urukiko rw’Akarere rwo mu mugi wa Oryol ruzumva ubujurire bwa Dennis Christensen, wajuririye umwanzuro wafashwe wo kumufunga by’agateganyo. Christensen, ni umusaza w’itorero ry’Abahamya ba Yehova ryo mu mugi wa Oryol. Yafashwe ku itariki ya 25 Gicurasi 2017, igihe abapolisi bazaga gusesa amateraniro y’iryo torero aba mu mibyizi.

Leta y’u Burusiya imaze igihe ivutsa Abahamya ba Yehova umudendezo. Yashinje umuryango wo mu rwego rw’amategeko Abahamya ba Yehova bakoresha mu mugi wa Oryol ibikorwa by’ubutagondwa, kandi muri Kamena 2016 irawusesa. Kubera ko ubu Urukiko rw’Ikirenga rwafunze ibiro by’Abahamya ba Yehova kandi rugasesa n’imiryango yose yo mu rwego rw’amategeko Abahamya bakoreshaga, urwego rushinzwe ubutasi ruvuga ko kuba Abahamya bo mu mugi wa Oryol bakomeje guteranira hamwe, bigaragaza ko bakomeje kwifatanya n’uwo muryango uregwa gukora ibikorwa by’ubutagondwa kandi utemewe.

Urwego rushinzwe ubutasi rwatangiye gukora iperereza kuri Christensen, kuko ruvuga ko ari umwe mu bagize umuryango wo mu rwego rw’amategeko wo mu mugi wa Oryol washeshwe. Icyakora, Christensen ntiyigeze aba umwe mu bagize uwo muryango. Ubu afunzwe by’agateganyo kugeza ku itariki ya 23 Nyakanga 2017, kuko umushinjacyaha avuga ko bitewe n’uko ari umunyamahanga, ashobora gutoroka mbere y’uko urwego rushinzwe ubutasi rukusanya ibimenyetso.

Abahamya barajuriye kugira ngo Christensen arekurwe. Nanone kandi bakomeje gukurikirana iby’imanza baregeye inkiko mpuzamahanga. Kuva aho Urukiko rw’Ikirenga rufatiye umwanzuro wo guca Abahamya, Abahamya ba Yehova benshi bo mu Burusiya bakomeje gufatwa nabi muri rubanda, kandi bakomeje guhura n’ibibazo bitewe n’imyanzuro leta yafashe.