13 MATA 2016
U BURUSIYA
Abategetsi b’u Burusiya biyemeje gusesa imiryango ihagarariye Abahamya mu rwego rw’amategeko
Hirya no hino mu gihugu cy’u Burusiya, abategetsi bakomeje kwibasira Abahamya ba Yehova, bavuga ko bakora “ibikorwa by’ubutagondwa.”
Akarere ka Tioumen. Ibiro by’ubushinjacyaha byo muri ako karere, byaharabitse umwe mu bagize umuryango uhagarariye Abahamya ba Yehova mu rwego rw’amategeko muri ako karere, bivuga ko “akwirakwiza ibitabo birimo ibitekerezo by’ubutagondwa.” Nyuma yo kumuhamya ibyaha, ubushinjacyaha bwakomeje gusaba ko uwo muryango useswa. Biteganyijwe ko Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burusiya ruzasuzuma urwo rubanza ku itariki ya 14 Mata 2016.
Elista, muri Repubulika ya Kalmoukie. Umukuru w’abapolisi wo mu mugi wa Elista, yategetse abapolisi gusaka Inzu y’Ubwami yo muri uwo mugi, nuko bavuga ko ngo bayisanzemo ibitabo by’Abahamya, biri ku rutonde rw’ibyo u Burusiya buvuga ko birimo ibitekerezo by’ubutagondwa. Umushinjacyaha wa Repubulika ya Kalmoukie yifashishije ibyo bimenyetso by’ibihimbano, asaba ko umuryango uhagarariye Abahamya mu rwego rw’amategeko mu mugi wa Elista useswa. Dutegereje ko Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burusiya rutangaza itariki urwo rubanza ruzaburanishirizwaho.
Indi miryango ihagarariye Abahamya mu rwego rw’amategeko abategetsi bashaka gusesa, ni iy’ahitwa Stariy Oskol na Belgorod. Icyakora, Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burusiya ntirurashyiraho amatariki imanza zizaberaho.