Soma ibirimo

26 UKWAKIRA 2016
U BURUSIYA

Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burusiya rwafashe undi mwanzuro ubangamiye Abahamya ba Yehova

Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burusiya rwafashe undi mwanzuro ubangamiye Abahamya ba Yehova

Ku itariki ya 18 Ukwakira 2016, Urukiko rw’Ikirenga rwo mu Burusiya rwashyigikiye umwanzuro wo mu rukiko rw’ibanze wo gusesa umuryango Abahamya ba Yehova bakoresha mu rwego rw’amategeko mu mugi wa Orel, ruwurega ibikorwa by’ubutagondwa. Uwo ni umuryango wa karindwi Abahamya bakoresha mu rwego rw’amategeko usheshwe n’inkiko zo mu Burusiya. Ibyo byose byatewe n’uko icyo gihugu gikoresha nabi itegeko rikumira ubutagondwa.

Abayobozi b’umugi wa Orel bigeze gushaka gusesa umuryango Abahamya bakoresha mu rwego rw’amategeko bashingiye ku bimenyetso by’ibihimbano. Igihe babonaga nta cyo bitanze, muri Gicurasi 2016 Minisiteri y’Ubutabera yatanze ikirego ivuga ko uwo muryango ukora ibikorwa by’ubutagondwa.

Uwo muryango wo mu rwego rw’amategeko Abahamya ba Yehova bakoresha mu mugi wa Orel ni wo wa mbere usheshwe, kuva aho Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru bivugiye muri Werurwe 2016 ko byifuza ko ibiro bikuru by’Abahamya bifungwa.