Soma ibirimo

1 WERURWE 2018
U BURUSIYA

Urukiko rw’Akarere ka Oryol ruzasubukura urubanza rwa Dennis Christensen ku itariki ya 3 Mata 2018

Urukiko rw’Akarere ka Oryol ruzasubukura urubanza rwa Dennis Christensen ku itariki ya 3 Mata 2018

Ku itariki ya 26 Gashyantare 2018, urubanza rwa Dennis Christensen rwatangiriye mu rukiko rwa Zheleznodorozhniy, mu karere ka Oryol. Mu cyumba cy’urukiko hari harimo abantu benshi bashyigikiye Christensen. Mu bitabiriye urwo rubanza harimo na Jeanne Christina Demirci, uhagarariye Danimarike mu Burusiya, wari waje aturutse mu mugi wa Moscou. Muri urwo rubanza rwamaze isaha imwe gusa, umucamanza Aleksey Rudnev yafashe umwanzuro wo kongerera Christensen n’abavoka be igihe cyo gusuzuma idosiye y’urubanza. Mbere y’urwo rubanza, Urukiko rw’Akarere ka Sovetskiy rwari rwaramwimye ubwo burenganzira, rumuha ibyumweru bibiri gusa ngo abe arangije gusuzuma dosiye y’urubanza igizwe n’amapaji 2500 mu rurimi rw’ikirusiya. Umucamanza Rudnev yanzuye ko urwo rubanza ruzasubukurwa ku itariki ya 3 Mata 2018 saa 10:30 z’amanywa. Hagati aho, Christensen afunzwe by’agateganyo.