Soma ibirimo

U BURUSIYA

Ibintu byihariye byabaye mu mateka y’u Burusiya

Ibintu byihariye byabaye mu mateka y’u Burusiya
  1. KU ITARIKI YA 5 GICURASI 2018—Urukiko rw’umujyi wa Saint Petersburg rwashyigikiye umwanzuro wa leta wo gufatira inyubako z’ibiro bikuru by’Abahamya ba Yehova byo mu Burusiya

    SOMA IYI NKURU

  2. KU ITARIKI YA 17 NYAKANGA 2017—Urukiko rw’Ikirenga rwo mu Burusiya rwashimangiye umwanzuro wo guhagarika ibikorwa by’Abahamya ba Yehova muri icyo gihugu, wafashwe ku itariki ya 20 Mata. Kuva icyo gihe Abahamya ba Yehova bo mu Burusiya bahise bahagarikwa

    SOMA IYI NKURU

  3. KU ITARIKI YA 20 MATA 2017—Urukiko rw’Ikirenga rwo mu Burusiya rwafashe umwanzuro wo guhagarika ibikorwa by’Abahamya ba Yehova muri icyo gihugu

    SOMA IYI NKURU

  4. KU ITARIKI YA 30 UGUSHYINGO 2015—Urukiko rw’umujyi wa Taganrog rwahamije icyaha Abahamya 16 rubaziza idini ryabo. Umucamanza yabaye asubitse igihano cyabo

    SOMA IYI NKURU

  5. KU ITARIKI YA 2 UKUBOZA 2014—Urukiko rw’Ikirenga rwo mu Burusiya rwahagaritse urubuga rwa jw.org

    SOMA IYI NKURU

  6. KU ITARIKI YA 30 NYAKANGA 2014—Urukiko rw’umujyi wa Taganrog rwahamije icyaha Abahamya 7 muri 16 bazira ukwizera kwabo

    SOMA IYI NKURU

  7. KU ITARIKI YA 10 KAMENA 2010—Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwatangaje ko guhagarika umuryango w’Abahamya ba Yehova w’i Moscow ari ukurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu

  8. KU ITARIKI YA 11 NZERI 2009—Urukiko rw’intara ya Rostov rwatangaje ko ibitabo 34 by’Abahamya ba Yehova birimo ibitekerezo by’ubutagondwa

  9. MU MWAKA WA 2009—Abapolisi bo mu Burusiya batangiye gukoresha nabi itegeko rya leta rirebana no kurwanya ibikorwa by’ubutagondwa

  10. KU ITARIKI YA 26 WERURWE 2004—Umuryango w’Abahamya ba Yehova w’i Moscow warahagaritswe

  11. MURI WERURWE 1996—Abahamya ba Yehova bagizwe abere kandi bashyirwa ku rutonde rw’inzirakarengane za politike

  12. KU ITARIKI YA 11 UKUBOZA 1992—Leta y’u Burusiya yahaye ubuzima gatozi Abahamya ba Yehova

  13. KU ITARIKI YA 27 WERURWE 1991—Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zahaye ubuzimagatozi Abahamya ba Yehova

  14. MU KWAKIRA 1965—Ibitotezo n’ibihano byaragabanyutse

  15. MURI MATA 1951—Abahamya ba Yehova bagera ku 9.500 bo mu bihugu bitandatu byo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti boherejwe mu Burusiya

  16. MU MWAKA WA 1928—Abahamya ba Yehova bambuwe ubuzimagatozi; hakurikiyeho imyaka y’ibitotezo

  17. MU MWAKA WA 1891—Umuhamya wa mbere yoherejwe muri Siberiya

  18. MU MWAKA WA 1887—Kopi ya mbere y’Umunara w’Umurinzi yoherejwe mu Burusiya